Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinzwe na Kiyovu Sports, APR FC ikura amanota i Muhanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon yabonye ikarita ituruka yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona waberaga kuri Stade Amahoro i Remera.

Wari umukino wa kabiri wo mu itsinda B rya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021.

Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino wa mbere w'iri itsinda, yari yasuye Kiyovu Sports yari yastinzwe na Rutsiro FC 2-1 mu mukino wa mbere. Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro.

Kiyovu Sports yagiye kwakira iyi kipe idafite rutahizamu Babuwa Samson wahagaritswe kubera ikibazo cy'imyitwarire. Uyu rutahizamu mu mikino ibiri aheruka guhuramo na Rayon Sports yari yatsinzemo ibitego 2(yakinaga muri Sunrise FC)

Iyi kipe ariko yari ifite kapiteni wayo, Kimenyi Yves wahoze akinira Rayon Sports umwaka ushize akaba ari wo mukino wa mbere yari agiye gukina ahanganye n'iyi kipe kuva yayivamo.

Ntiyari ifite Eric Irambona na we wavuye muri Rayon Sports, arimo gukiruka imvune.

Rayon Sports abakinnyi bayo bose bari bahari uretse Héritier Luvumbu baherutse kugura akaba ataratangira gukoreshwa.

Rayon Sports yatangiye ishaka igitego ndetse iza no kubibona hakiri kare ku munota wa 4 kuri kufura yatewe na Manace Mutatu, ni nyuma y'ikosa yari amaze gukorerwa na Nyirinkindi Saleh inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

Ku munota wa 5, Bigirimana Abedi aba yishyuriye Kiyovu ariko umupira yabonye ari mu rubuga rw'amahina awuterana igihunga ujya hanze.

Kuva kuri uyu munota Kiyovu Sports yashyize igitutu gikomeye kuri Rayon Sports ishaka kwishyura iki gitego.

Ku munota wa 10 Dusingizimana Gilbert yahinduye umupira imbere y'izamu maze Abedi awufunga mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports ashota mu izamu maze myugariro Clement aritambika awukuramo ariko usanga Saba Robert ahagaze wenyine umupira awohereza mu rushundura, yishyurira Kiyovu Sports.

Ku munota wa 15 Saba Robert yongeye kubona andi mahirwe ari mu rubuga rw'amahina ariko awuteye unyura inyuma y'izamu.

Ku munota wa 23, Gilbert yagerageje ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umunyezamu Kwizera Olivier arawufata.

Manace Mutatu ku munota wa 32 yahaye umupira Sugira Ernest inyuma gato y'urubuga rw'amahina aritakuma atera ishoti rikomeye ariko umupira ubwugarizi bwa Kiyovu Sports buwushyira muri koruneri.

Ku munota wa 33, Armel Ghislain yacenze myugariro Clement amwinjirana mu rubuga rw'amahina ariko ateye mu izamu umupira uca hanze yaryo.

Rayon Sports yasaga niyihariye umukino, ku munota wa 41, Sugira Ernest yacomekewe umupira arawushorera ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ngo atere yagezemo ariko ahura n'umunyezamu Kimenyi Yves arawumutanga.

Ku munota wa 45, Nyirinkindi Saleh yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, Kwizera Olivier awukuramo ukubita myugariro Samuel uyoboka muri Koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Umutoza wa Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri akora impinduka hinjiramo Niyonkuru Sadjati havamo Muhire Kevin wagize ikibazo cy'imvune mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira aho yahise anatwarwa mu mbangukira gutabara(Ambulance).

Kiyovu Sports nayo yagitangiye ikora impinduka havamo Saba Robert wari watsinze igitego hinjiramo Ngendahimana Eric.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego isatira cyane, maze ku munota wa 52 Armel Ghislain yatsindiye igitego cya kabiri Kiyovu Sports ku mupira wari uhinduwe na Gilbert.

Ku munota wa 55 Guy Bukasa yakoze impinduka za kabiri havamo Sekamana Maxime hinjiramo Jean Vital Aurega.

Muri iki gice cya kabiri, umukino wagiye urangwa n'amakosa menshi cyane abakinnyi ba Rayon Sports bari ku gitutu cyo kwishyura aho kugeza ku munota 60 Amran na Aurega bari bamaze guhabwa ikarita y'umuhondo.

Ku munota wa 62, Manace wari ugiye gutera koruneri yahise ayipasa Blaise atera ishoti rikomeye ariko umupira abakinnyi ba Kiyovu Sports bawohereza muri koruneri.

Ku munota wa 68, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka havamo Amran hinjiramo Dagnogo. Ku munota 69 na Kiyovu Sports yakoze impinduka havamo Saleh hinjiramo Ishimwe Kevin.

Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko ku munota wa 70 Dagnogo umupira wa mbere yafashe yahise atsinda igitego, ni kuri kufura yari itewe na Manace Mutatu.

Ku munota wa 78 myugariro wa Rayon Sports, Niyibizi Emmanuel yabonye ikarita ituruka nyuma y'ikosa yakoreye Ishimwe Kevin amabuza kwinjira mu rubuga rw'amahina kandi ari we wari umukinnyi wa nyuma.

Kiyovu Sports yahawe kufura yatewe ikagarurwa n'urukuta.

Ku munota wa 86 Kiyovu Sports yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Bigirimana Abedi kuri penaliti, ni nyuma y'uko Rugwiro Herve yakoreye ikosa Armel mu rubuga rw'amahina. Umukino warangiye ari 3-2.

Undi mukino wo muri iri tsinda rya B wabaye, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0. Muri iri tsinda Rutsiro FC ifite 4, Rayon Sports na Kiyovu Sports zikagira 3, Gasogi United zikagira 1.

Indi mikino yabaye ni iyo mutsinda A, Bugesera FC yatsindiwe na Gorilla FC i Remera kuri Stade Amahoro 3-1, ni mu gihe i Muhanga APR FC yahatsindiye AS Muhanga 3-1. Muri iri tsinda APR FC niyo ya mbere n'amanota 6, Gorilla 3, Bugesera FC na AS Muhanga zifite ubusa.

Abakinnyi 11 impande zombi zitabaje

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumo Ali Omar, Mbonyingabo Regis, Habamahoro Vincent, Ngandu Omar, Mbogo Ally, Nyirinkindi Saleh, Bigirimana Abedi, Saba Robert, Armel Ghislain na Dusingizimana Gilbert

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Niyibizi Emmanuel, Ndizeye Samuel, Rugwiro Herve, Niyigena Clement, Nshimiyimana Amran, Muhire Kevin, Manace Mutatu, Sugira Ernest, Nishimwe Blaise na Sekamana Maxime

Saba Robert yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere
Kevin Muhire ntabwo yasoje umukino kuko yavunitse igice cya mbere kigiye kurangira
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanjemo
Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abakinnyi-10-yatsinzwe-na-kiyovu-sports-apr-fc-ikura-amanota-i-muhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)