RDC: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,abantu benshi batuye mu mujyi wa Goma batangiye gukwira imishwaro kubera amahindure [igikoma] ari kuva muri iki kirunga ndetse Ikirere cyabaye umutuku muri iki gice cy'Uburengerazuba bw'u Rwanda

Abaturage benshi yaba ab'i Goma nabo mu mujyi wa Rubavu basohotse hanze kubera ubwoba nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Bamwe mu baturage bazi neza iibyago iki kirunga cyabateje ubwo giheruka kuruka muri 2002,baravuga ko bashaka kujya kure yacyo kuko uretse ibi bikoma gisuka hanze,hakurikiraho imitingito ikomeye yangiza byinshi.

Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

Reuters ivuga o ubwo iki kirunga cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 250 abandi 120,000 bata ingo zabo kubera ko igikoma cyatembye kigana i Goma, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n'imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

Amakuru aravuga ko iki kirunga nikiruka kirashyira ubuzima bw'abaturage barenga miliyoni mu kaga ndetse benshi barata ibyabo bagahungira kure.

Umujyi wa Goma wegereye iki kirunga,uri mu mijyi myiza cyane ya RDC ndetse ikorerwamo ubucuruza hagati y'u Rwanda na RDC.




Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ikirunga-cya-nyiragongo-cyongeye-kuruka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)