Umushinga wo kubaka ibyumba by'amashuri bishya watangiye muri Kamena 2020, aho byari biteganyijwe ko hazubakwa ibisaga 22.505 n'ubwiherero 31.932 mu Gihugu hose.
Mu kubyubaka, hagiye humvikana aho ibikorwa byadindiye mu duce tumwe na tumwe biturutse ku kutuzuza neza inshingano kwa bamwe mu bayobozi, ahandi bigaterwa na ruswa zaranzwe mu mitangire y'amasoko, mu gihe hari n'aho bimwe mu bikoresho byagiye birigiswa. Ibyo byose byatezaga Leta igihombo.
RIB yatangaje ko ku wa 10 na 11 Gicurasi 2021 yataye muri yombi abagera ku 10 bagize uruhare mu inyerezwa ry'umutungo wa Leta, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye mu turere twa Burera, Gicumbi na Musanze.
Muri Burera hafashwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste, ndetse n'umuyobozi ushizwe Uburezi muri uwo murenge Zirimwabagabo Dieudonné.
Muri Gicumbi hafunzwe umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Gaseke, Harerimana Theogene n'umuyobozi ushizwe uburezi mu murenge wa Mutete, Butera Emmanuel.
I Musanze hafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Theoneste, umuyobozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, Nduwayezu Eleuthere Joyeux, umuyobozi w'ishuri ribanza rya Rugarika Munyakabaya Majugu Xavier, na rwiyemezamirimo witwa Nzabonimpaye François Xavier.
Muri ako karere hanafunzwe Umuyobozi w' Ishuri Ribanza rya Gataraga, Habyarimana Innocent, na rwiyemezamirimo wahubakishaga witwa Karamaga Thomas.
Abo bose bakurikiranyweho ibyaha birimimo kwaka no kwakira ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite, ndetse no kunyereza umutungo aho bishyuraga abakozi ba baringa bakananyereza ibikoresho byari byagenewe kubaka ibyumba by'amashuri.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko urwo rwego rutazihanganira na rimwe abashinzwe gucunga umutungo wa Leta bashaka kuwikenuza no kuwukoresha mu nyungu bwite.
Yakomeje ati 'Ntabwo amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by'inyungu rusange agomba kwiharirwa n'abantu bamwe, cyangwa abashaka kuyakoresha mu nyungu zabo bwite uko babyumva. Ibikorwa nk'ibyo bigayitse bigomba guhashywa bigacika.'
Yatanze umuburo ko abantu bose bakwirinda ruswa no kunyereza umutungo, cyangwa kwica amategeko nkana yo gutanga amasoko ya Leta kuko bazabiryozwa uko byagenda kose.
Gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite bihanwa n'ingingo ya 15 y'Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, ryerekeye kurwanya ruswa.
Ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10,n'amafaranga atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10.000.000 frw.
Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyakairindwi ariko kitarenze imyaka 10, n'amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse.
Abafashwe bakoreye ibyaha ku mashuri arimo Ishuri Ribanza rya Kirambo riherereye mu murenge wa Cyeru ho mu karere ka Burera, Urwunge rw'Amashuri rwa Nyakinama ya Mbere ruherereye mu murenge wa Nkotsi no ku Ishuri ribanza rya Gataraga mu murenge wa Busogo muri Musanze.
Magingo aya abamaze bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo iya Rusarabuye,iya Muhoza,iya Busogo, n'iya Byumba mu gihe dosiye zabo zigikorwa ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha zo mu turere rtwavuzwe haruguru.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari n'abandi bijanditse mu bikorwa byo kunyereza umungo wa Leta batarafatwa, ariko RIB ikaba ikibakurikirana.