Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry'uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.
RIB yagize iti "Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa."
Muri Kanama 2020,Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.
Ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n'amategeko agenga abakozi ba Leta.
Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n'inzego za Leta muri rusange.
Yashinjwaga n'amakosa y'imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n'ibindi.
Karasira wavukiye mu ntara y'amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.
Yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n'Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.