Aba bantu bane barimo uwitwa Ndayisaba Jean Claude wari ubakuriye na bagenzi be babiri barimo umugore umwe bafatiwe mu Karere ka Musanze aho bakoreraga aya mayeri yabo y'Ubupfumu.
Hari kandi n'uwitwa Bihoyiki Remy Bruno ukekwaho kwiba umukoresha we miliyoni 1,1Frw ubundi akuramo ibihumbi 600 Frw akayashyira bariya biyitaga abapfumu kugira ngo bamuhe intsinzi yo gutera imbere ngo ajye yunguka amafaranga menshi.
Hari kandi n'umugabo baherutse kurya ibihumbi 17 Frw abasaba kumuha intsinzi yo kugaruza igare rye ryari ryibwe.
Ndayisaba wari ukuriye bariya biyita abapfumu, yemera icyaha akavuga ko ibikorwa bye byamamaye ubwo yakoranaga ikiganiro na Channel ya Youtube yitwa Afrimax.
Ngo nyuma ya kiriya kiganiro, uriya wabazaniye ibihumbi 600 Frw ni bwo yabagannye ubundi bamutekera imitwe.
Ati 'Akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w'ubukire mu by'ukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe, yarayampaye ndayafata.'
Uriya wabahaye biriya bihumbi 600 Frw akuye mu yo yibye sebuja, na we yemera ko yibye umukoresha we.
Yagize ati 'Ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba biba bihuye n'ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yari ari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.'
Ngo nyuma yamuhaye ibindi bihumbi 100Frw byo kumushimira ngo kuko uriya wiyita umupfumu yari yamusabye gushimira abakurambere.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye ibitangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kutamamaza ibikorwa nka biriya baba batizeye.
Yagize ati 'Kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n'amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n'urukiko ahabwa igihano kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu ndetse hakiyongeraho n'ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.'
UKWEZI.RW