Robert Nyamvumba wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 Frw agiye kuburana mu bujurire -

webrwanda
0

Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 Frw muri Nzeri 2020.

Ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko muri uru rubanza rwa Nyamvumba, we n’abamwunganira bahise batangaza ko bajuriye gusa habayeho gukererwa kuburana ku bw’imanza nyinshi zari ziri mu Rukiko Rukuru.

Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, ni uko ubujurire bwa Nyamvumba bwamaze kwakirwa ndetse hateganyijwe gutangazwa itariki azaburaniraho.

Mutabazi yasobanuye ko bamaze kwakira Ubujurire bwa Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo atarahabwa itariki ku mpamvu z’imanza nyinshi ariko ngo mu minsi iri imbere hazatangazwa itariki azatangira kuburaniraho.

Imiterere y’urubanza

Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe ishami ry’ingufu. Ubu akurikiranywe afunzwe by’agateganyo.

Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

Nk’uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

Iyo ruswa Nyamvumba yasabye ngo ntiyatanzwe, ariko bidaturutse ku bwende bwe ahubwo ku bw’uwo mugabo wo muri Espagne. Nyuma ngo Elizalde yahise amenyesha RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert, ikirego gikurikiranwa gutyo.

Nyamvumba ashinjwa ko ibyo yakoze bigize ubushake bwo gukora icyaha cyangwa kwakira inyungu zidakwiriye hagamije guhindura imyitwarire y’umuntu mu gihe cy’imirimo ashinzwe.

Ashinjwa ko ibyo aribyo yasabiraga Elizalde ruswa kugira ngo isoko yatsindiye rizihutishwe cyangwa se mu gihe yaba atayitanze hazavukemo ibindi bibazo birimo no kurikerereza.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Nyamvumba yabazwaga muri RIB, yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

Uwo Niyomugabo ngo yari yarasabye Nyamvumba ko yazamuhuza n’uwo munya-Espagne kugira ngo bagirane imikoranire.

Nyamvumba kandi ngo yavuze ko we icyo yakoze kwari ugutumikira Niyomugabo ngo wakaga ruswa ya 10% uwo Elizalde kugira ngo azakurikirane dosiye yihute. Gusa mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko uwo Niyomugabo yashakaga gushora 10% muri ibyo bikorwa.

Niyomugabo we yasobanuye ko ntacyo yigeze avugana na Nyamvumba kijyanye na 10%, ko icyo bavuganye ari imikoranire yifuzaga hagati ye n’uwo munya-Espagne.

Uko ihazabu yaciwe yabazwe

Mu rubanza rwa Nyamvumba yashinjwaga kwaka Javier Elizalde, Umunya-Espagne, indonke ingana na 10% yise aya komisiyo yo kumufasha kugira ngo dosiye y’isoko yari yatsindiye ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 km yihutishwe. Ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyari 72,6 Frw.

Ubwo ni ukuvuga ko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke ya 10% kuri miliyari 72,6 Frw zagombaga guhabwa Elizalde.

Nk’uko biteganywa n’itegeko rero, ari na ryo ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira igihano, yagombaga guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Ukoze imibare ubona ko 10% ya miliyari 72,6 Frw angana na miliyari 7 na miliyoni 200 Frw. Iyo niyo ndonke Nyamvumba yakaga.

Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

Urubanza rwa Nyamvumba rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko byari mu bihe bya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)