Ross Barkley wa Chelsea yasohowe nabi mu kabari kubera gusinda agasahinda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ross Barkley w'imyaka 27 umaze guhamagarwa mu ikipe y'Ubwongereza inshuro 33 yanyoye inzoga nyinshi arasinda kuwa Kane w'iki cyumweru ubwo yari yasohokanye n'inshuti ye muri The May Fair Hotel iherereye mu mujyi wa London rwagati.

Mu mashusho yafashwe n'uwari mu kabari k'iyi hoteli,Ross uhembwa ibihumbi 100 by'amapawundi ku cyumweru,yagaragaye ari gusohorwa hanze nabi n'abashinzwe umutekano.

Yagragaye kandi ari gukora mu maso umukiriya bari kumwe ubwo yari hafi y'urugi.umwe mu bari bahari yavuze ko Barkley yasutse ibitutsi ku bari hafi aho ubwo yagwaga hasi ari kugerageza guhaguruka.

Amaze kugezwa hanze,Barkley yananiwe guhaguruka abifashwamo n'abantu ndetse ipantaro ye yari yamanutse hagaragara umwenda we w'imbere wa Pink.

Uyu mukinnyi yasebeye imbere y'abantu 100 bari muri May Fair kubera agasembuye yari yanyoye nkuko abatangabuhamya babibwiye The Sun.

Umwe yagize ati 'Ross Barkley yari yatakaye.Bwa mbere namubonye ari gushwana n'umuntu mbere y'uko asohorwa hanze. Ross Barkley yasabwe gusohoka neza ariko yaje kwanga asohorwa nabi.

Abashinzwe umutekano bamuherekeje bamugeze ku muryango munini.Yari yasinze.Bashwanye.Bumvanye imitsi kugeza ubwo abasore b'ibigango bamutaye hanze.Ama taxi amwe yanze kumutwara kubera yari yasinze cyane.Byari biteye isoni.

Biteye agahinda kuba umukinnyi w'Ubwongereza yitwara kuriya mu bantu.Abafana n'abakiri bato baba bamufatiraho icyitegererezo.Ntabwo akwiriye kwitwara mu buryo bugayitse kuriya.'

Iyi myitwarire ya Ross Barkley yaje ikurikira ko uyu mukinnyi atakoreshejwe mu mukino Aston Villa yatsinzemo Tottenham 2-1.

Barkley wahoze akinira Everton yerekeje muri Chelsea kuri miliyoni 15 z'amapawundi muri 2018 ariko ntabwo yitwaye neza.





Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ross-barkley-wa-chelsea-yasohowe-nabi-mu-kabari-kubera-gusinda-agasahinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)