Iyi nzu yiswe 'Rotary House for Cancer Patients' yatanzweho miliyoni 51 Frw, ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 25, ikaba yashyikirijwe Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021.
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.
Yagize ati 'Ubuvuzi bwa radiotherapy bufata hagati y'ibyumweru bitatu na bitandatu. Hari abazaga badafite aho baguma muri Kigali, badafite ubushobozi bwo kwishyura hotel cyangwa 'apartment' ugasanga bari ahantu hadafite isuku bakarwara izindi ndwara.'
'Rero twatekereje ko twabashakira ahantu heza ho kuba kandi hatekanye mu gihe bari gufata ubuvuzi bwa Radiotherapy [gushiririza igice cya kanseri kirwaye].'
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje ndetse yarangiritse cyane ku buryo nta kintu cyakorerwamo.
Inzu yashyikirijwe Akarere ka Gasabo yavuguruwe ku nkunga ya Rotary Club Kigali-Virunga mu rwego rwo gufasha abarwayi kubona aho bazajya baba mu gihe bari kwivuza kanseri i Kanombe.
Yakomeje ati 'Iyi nzu yasaga nabi ishaje, nk'akarere twari tutarabona ubushobozi bwo kuyitunganya ngo ibyazwe umusaruro [â¦] kuba Rotary Club Kigali-Virunga yaratekereje kongera kuyisana kugira ngo izafashe abarwayi ba kanseri ni igikorwa cy'ingenzi cyane, cyadushimishije.'
Umwali yavuze ko Akarere kazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abarwayi bazajya bacumbikirwa muri iyi nzu bitabweho neza, yaba mu buryo bw'ubuvuzi, isuku ndetse no gufashwa kubona ibiribwa.
Abarwayi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazajya bajyanwa i Kanombe bongere bagarurwe, bahabwe aho kuba heza banitabweho byose ku buntu.
Iyi nzu ya 'Rotary House for Cancer Patients' yari ishaje ku buryo kuyisana byari nko kuyubaka bushya, kuko yatwaye imyaka irenga ibiri kugira ngo ibashe kwakira abarwayi.
Rotary Club Kigali-Virunga yubatse iyi nzu ku bufatanye n'abaterankunga batandukanye barimo Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Gisirikare bya Kanombe, imiryango idaharanira inyungu yo mu Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasade ya Amerika mu Rwanda n'abandi.
Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.
Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze, Butare, Gasabo na Kigali-Virunga ibarizwamo abanyamuryango 35.
Amafoto: Mucyo Jean Regis