Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RSSB giherereye mu Mujyi wa Kigali, ukaba wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.
Abitabiriye basobanuriwe agaciro ko kwibuka ndetse basabwa kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’agaciro ariko kwibuka kwiza ari ukwiyubaka no kubaka igihugu.
Ati “Kwibuka ni uguhozaho, ni ngombwa ko dufata umwanya nk’uyu mu minsi ijana tukibuka bagenzi bacu bazize uko baremwe. Ni ngombwa ko twibuka ndetse twiyubaka kandi dukomeze abacitse ku icumu. Kwiyubaka ni byo bikwiye kudutera ishema.”
Yakomeje asaba abitabiriye uyu muhango gufata iya mbere mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside kuko bashobora gusubiza u Rwanda ahabi.
Ati “Nabasabaga ko ‘Never Again’ ijyana n’ibikorwa birimo kurwanya abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kubyinjiza mu bandi. Ntabwo dukwiye kwihanganira na gato uwashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda n’igihugu cyacu muri rusange yifashishije amacakubiri.”
Dr.Gasana Jean Damascène watanze ikiganiro nk’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagaragaje uburyo Jenoside yateguwe asaba abakozi ba RSSB gutanga amakuru kuri Jenoside mu rwego rwo kwigisha urubyiruko.
Ati “Umuntu warokotse Jenoside agomba gutanga ubuhamya kuko bugomba kwigisha abandi, hari ibyo wabonye, hari ibyo wumvise, ayo mateka arakenewe kugira ngo yigishe rwa rubyiruko n’abana b’ejo hazaza.”
Yakomeje asaba abantu bose kutarebera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Dufatanye turwanye ingengabitekerezo dukoresheje ibyo dufite, ushobora gusubiza umwe wanditse kuri twitter ahakana Jenoside cyangwa afite ingengabitekerezo cyangwa ukandika ibintu byiza uzi ku Rwanda.”
Ku ruhande rw’uwari ahagarariye imiryango y’abari bafite ababo bakoraga muri CSR bazize Jenoside, Gasana Adelaide, yashimiye RSSB uburyo iha agaciro ababo bazize uko baremwe.
Ati “Turashimira RSSB uburyo baduhaye umwanya ngo twibuke abacu ni ibyo gushima. Nasaba abacitse ku icumu rero ko dukwiye kwiyuka kuko abatwiciye abacu bashakaga kutumara, ntidukwiye guheranwa n’agahinda.”
RSSB yibutse mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.