Rubavu: Abajyaga bajya kwivuriza muri RDC bahawe ivuriro ribegereye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ivuriro rito ryubatse hafi n'umupaka ww'ibihugu byombi ku ruhande rw'u Rwanda, rikazajya rikoreshwa n'abaturage bahatuye bavuga ko bari babangamiwe no kubona serivisi z'Ubuzima.

Niyigena Claude avuga ko basubijwe kuko abaturage batuye muri ako gace bakunze gukoresha imiti baguraga muri Congo kuko akenshi usanga ariho banakorera akazi kabo ka buri munsi.

Ati 'Abaturage ba hano bakunze gukorera i Goma, bigatuma babura umwanya wo kwirirwa mu Rwanda ngo bajye kwa muganga. Iyo umuntu yarwaraga kandi ubona kujya kwa muganga bikugora wasabaga uri i Goma kukuzanira imiti, rimwe ikamuvura ubundi ikamuzahaza, ariko ubwo twegerejwe ivuriro, ntituzongera kugorwa no gushaka imiti ivuye muri Congo, ahubwo tuzajya tuza kuri iri vuriro tuvurwe haba ku manywa cyangwa n'ijoro.'

Kweregeza ivuriro abaturage mu mudugudu wa Nyarubande, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko biri mu mihigo biyemeje.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yavuze ko yizeye ko nta muturage uzongera gutinda kujya kwa muganga cyangwa ngo ajye kugura imiti muri Congo.

Ati 'Turizera ko abaturage batazongera kujya mu gihugu cy'abaturanyi kubera ko babuze serivisi y'ubuzima, kandi abakozi bazakora hano nabo turabasaba gutanga serivisi nziza, no kugaragaza ikitagenda bagafashwa, Umuturage agahabwa serivisi nziza.'

Yakomeje avuga ko bimwe mu bizabafasha kugumana izi serivisi bahabwa ari ugufata ibikorwa remezo n'inyubako neza, ariko bikajyana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye borohererwa no kwivuza.

Mu karere ka Rubavu mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021 biyemeje kubaka amavuriro mato (postes de sante ) ane n'inzu z'ababyeyi ebyiri bizatwara miliyoni 240 Frw.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert afungura ku mugaragaro iri vuriro
Ivuriro riri ku rubibi ruhuza u Rwanda na RD Congo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abajyaga-bajya-kwivuriza-muri-rdc-bahawe-ivuriro-ribegereye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)