Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu -

webrwanda
0

Nyiragongo yarutse mu ijoro ryacyeye mbere yo gucogora mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021. Iruka rikomeye ry’iki kirunga ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2002.

Nyuma yo kuruka kwa Nyiragongo, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu wa Rubavu mu Rwanda hari kumvikana imitingito ya buri kanya.

Umunyamakuru wa IGIHE yanyuze mu bice bitandukanye bya Rubavu ndetse yageze muri Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu asanga abaturage bamwe bari hanze birinda izo ngaruka.

Nyiramugisha Costasie yavuze ko bategereje ko umutingito ugabanya umurindi bakajya basubira mu nzu.

Ati “Ntiturabigirira icyizere. Turi gucungana no kureba ko abana batatujya kure. Tubonye bicogoye ni yo mahirwe twaba dufite. Ntabwo waruhuka umutingito uhari.’’

Iradukunda Aaron we yavuze ko abantu bagifite igihunga ko ikirunga cyakongera kuruka.

Ati “Mu gihe imitingito itari yatuza, ubu abaturage bazongera kuryama batekanye mu gihe yahagaze, nta gihunga cy’uko ikirunga cyakongera kuruka. Ubuyobozi bwategura aho abaturage bahungira mu gihe byakomera.’’

Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwasabye abaturage gutuza bagakomeza no gutegereza amakuru yose ajyanye n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yahumurije abaturage, abasaba kudakuka umutima ariko bagakurikirana uko imitingito imeze.

Yagize ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.’’

Yavuze ko hakiri gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’inzu zasenyutse.

Yakomeje ati “Hari amakuru yihuse twabonye ko hari inzu ebyiri zasenyutse. Ushobora gusanga hari izindi. Turasaba abaturage gukomeza gucungira hafi kuko imitingito iri hejuru.’’

Nyuma y’iruka rya Nyiragongo, amahindure yahagarariye mu bilometero bitandatu ageze ahitwa Buhene i Kihisi. Umujyi wa Goma uri mu bilometero 20 uvuye ahari Ikirunga cya Nyiragongo.

Wasangaga ahenshi ikirere cy’Umujyi wa Goma cyahinduye ibara kubera umuriro w’iki kirunga ndetse n’imyotsi yakwiriye hose. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bari bahungiye mu Rwanda ku wa Gatandatu bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo batangiye gusubira mu gihugu cyabo kuri iki Cyumweru.

Nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’Ibirunga, Dr Dyrckx Dushime, yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.

Mu bimaze kumenyekana byangijwe na Nyiragongo harimo hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu
Bamwe bicaye hanze mu kwirinda ingaruka bashobora guhurira na zo mu nzu
Imitingito myinshi ikomeje kumvikana mu Karere ka Rubavu nyuma y'iruka rya Nyiragongo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)