Kugeza uyu munsi mu Karere ka Rubavu habarurwa inzu zirenga 35 zamaze gusenywa no kwangizwa n'imitingito yakurikiye iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021.
Mu gukiza amagara yabo, ibikorwa by'abaturage birimo ubucuruzi, isoko rya Gisenyi n'imwe mu mihanda byafunze bamwe banahunga akarere ka Rubavu berekeza mu bice by'igihugu birimo Musanze na Kigali.
Ibikorwa byo kubarura ibyangijwe n'ibikiri kwangizwa n'iyi mitingito birakomeje nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Yagize ati 'Abaturage babashije kwimurwa ni ahari imitutu mu rwego rwo kugira ngo hatagira undi mutingito waza bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.'
Yakomeje agira ati 'Isoko rya Gisenyi naryo riri muri icyo gice, igihe rifunzwe cyo ntabwo kiramenyekana biraterwa n'uko imitingito izagenda igabanuka. Amashuri nayo ejo haramutse nta kibayeho amasomo yakongera agakomeza nta kibazo.'
Meya Habyarimana yavuze ko amakuru yagiye atangazwa y'uko hari abaturage bari kuva muri Rubavu bagahunga, atari ukuri kuko ahubwo ari ibihuha biri gutangazwa.
Ati 'Igihari ni uko abaturage bagomba gutekana bagakomeza bagakurikiza amabwiriza y'uburyo bitwara muri iki gihe cy'imitingito, ikindi ni ugukurikira amakuru bakirinda ibihuha.'
Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bari bari muri gare ya Rubavu bavuga ko bateze imodoka bagiye mu bice bitandukanye by'igihugu babwiye RBA ko bahunze ingo zabo bateganya kuzagaruka bamaze kubona ko imitingito yagabanutse.
Umwe yagize uti 'Tugiye i Kigali turahunze kubera iki kibazo cy'imitingito yatubanye myinshi mfite umwana niyo mpamvu twavuze ngo reka tujye i Kigali. Njyanye umwana ni we tujyanye, umugabo yasigaye mu rugo.'
Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko kubera umutingito umeze nabi bisigara bitanga serivisi zimwe na zimwe. Izindi zirimo aho bakirira ababyeyi bajya kubyara [Maternité] yajyanywe ku Bitaro bya Rugerero.
Izindi serivisi za chirurgie na Néonatologie zijyanywa ku Bitaro bya Ruhengeri naho Medecine interne ijyanwa ku Bitaro bya Shyira.
Meya Habyarimana yemeje aya makuru avuga ko inzu zo mu Bitaro bya Gisenyi zagezweho n'imitingito ku buryo bigaragara ko zitakomeza gukoreshwa ni zo zatumye himurwa izi serivisi.