Ni nyuma y'aho bigaragaye ko imitingito ikomeje kugira ubukana ku batuye mu Karere ka Rubavu aho ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ibitaro bya Gisenyi n'inzu z'abaturage byangiritse cyane.
Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kamaze kubarura abantu barenga 1200 inzu zabo zasenyutse harimo 267 zasenyutse burundu bakaba bacumbikiwe, icyakora ngo nta muntu uratakaza ubuzima.
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje haherewe ku kubagezaho amakuru abafasha gukiza amagara yabo. Muri byo harimo no kwimuka hafi y'ahari umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri.
Yagize ati 'Muri metero 200 hirya no hino y'uriya murongo hakwiye kuba nta bantu bahari kuko bigaragara ko hakomeza kwiyasa, basabwa kutahegera no kudakomeza kuhakorera ibikorwa bisanzwe.'
Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), n'igishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) harakomeza gukorwa ubugenzuzi hafatwa ibyemezo byo gutabara abaturage no kubaha ibyangombwa bakeneye.
Zimwe mu ngamba zimaze gufatwa harimo kwimura amashuri n'abarwayi bamwe bakuwe mu Bitaro bya Gisenyi kubera kwangirika kwabyo.
Abavuye mu byabo ngo barakomeza guhabwa ubufasha burimo kubona aho baba heza, ibiribwa n'ibikoresho. Ibyo kuzatekereza kongera kubaka bizaba nyuma hamaze gukorwa isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba aho hantu hakongera guturwa.
Abaturage baragirwa inama yo gukomeza kwitwararika ahagaragajwe ko hari ikibazo, inzu zijemo imitutu bagakuramo abana babo hakiri kare. Hari nanone kwirinda kujya hafi y'ibiti, ibishaje bigatemwa naho abari mu modoka basabwa guhagarara igihe bumvise umutingito.