Amasomo ubu arakomeje nkibisanzwe, Nubwo hari ahakigaragara umubare muto w'abanyeshuri ugereranyije n'abasanzwe biga, kuko benshi mu biga bataha bavuye mu mujyi wa Rubavu mu cyumweru gishize bakaba bataragaruka.
Muri aka gace kandi hari amashuri yafunzwe abanyeshuri bimurirwa ahandi kuko yangiritse cyane.
Urugero ni nkigo cy'ishuri cya GS Muhato cyari gifite abanyeshuri 2000 bimuriwe ku bindi bigo 5.
Bamwe mu bayobozi b'amashuri barasaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko amasomo yakomeje nk'ibisanzwe.
Abanyeshuri biga mu bigo bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rubavu bahisemo kwigira hanze kubera imitingito myinshi iri muri aka gace kegereye ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka.
Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarutse mu minsi sihize giteza imitingito ikomeje yumvikanye mu mujyi wa Goma no bice bitandukanye mu Rwanda by'umwihariko ishegesha akarere ka Rubavu,imihanda n'amazu menshi birasenyuka.
Benshi mu baturage bahiye ubwoba bitewe n'imitingito yasenye ayo mazu bituma ababyeyi benshi bahagarika abana kujya ku ishuri abandi bigira hanze.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwageze aho busaba abaturage kutajya mu nzu mu kwirinda ko zishobora kubagwaho kubera imitingito yari ikomeye yakubitaga.