Rubavu: Amashuri yongeye gufungura nyuma y'imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iruka rya Nyiragongo, ikirunga cyo muri Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rikomeje kugira ingaruka ku bikorwa bitandukanye by'Akarere ka Rubavu gahana imbibi n'icyo gihugu aho hari nk'amashuri yari amaze icyumweru afunze kubera iruka ry'iki kurunga ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

Imitingigo idasanzwe yabaye nyuma y'iruka rya Nyiragongo, ku ruhande rw'u Rwanda by'umwihariko mu Karere ka Rubavu, yibasiye bikomeye Umurenge wa Gisenyi ku buryo ku wa 25 Gicurasi 2021, inzego z'ubuyobozi zasabye ibigo by'amashuri byigisha abana bacumbikirwa kuba bifunze imiryango.

Abanyeshuri biga bataha nabo bahise bajya mu miryango yabo ndetse abenshi barahunga cyane ko abaturage bo muri Rubavu by'umwihariko Imirenge ya Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Busesamana bahungiye mu bice bitandukanye by'igihugu.

Abanyeshuri b'ibigo bitanu nibo bahise bimurirwa ku bindi bigo bitari ibyo muri uwo Murenge ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, bongeye gusubira ku bigo byabo ndetse biteganyijwe ko batangira amasomo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko amashuri yari yarafunze yongeye gusubukura amasomo kandi inzego zitandukanye zirakomeza gufatanya n'abayobozi b'ibigo by'amashuri kugira ngo amasomo yongeye kugenda neza.

Ati 'Uyu munsi amashuri yari yimuwe yongeye gusubukura amasomo, byari ibigo bitanu byari byarimuwe ndetse ahandi abanyeshuri bataha iwabo ariko kuri ubu bongeye kugaruka.

Habyarimana yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarimu n'abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba ahubwo bagakomeza amasomo neza kuko abahanga n'inzego zibishinzwe bagaragaje ko nta kindi kibazo cy'imitingito kirongera kubaho.

Ati 'Icyo twababwira ni ugukomera, bakinjira mu masomo bagakora cyane kubera ko iby'ibanze twabishyizeho. Ikintu tubasaba rero ni uko bose basubira mu ishuri bakiga neza bagakurikirana, inzego zose ziri gukora ibishoboka byose ngo amasomo agende neza.'

Bamwe mu bayobozi b'amashuri yari yafunze kubera ingaruka za Nyiragongo babwiye IGIHE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere basubukuye amasomo nyuma yo kubimenyeshwa n'inzego zibishinzwe.

Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bo mu mashuri y'abiga bataha arimo abanza n'ayisumbuye [ay'Uburezi bw'Ibanze bw'Imyaka 12], basabwe gusubira ku mashuri nyuma y'uko bari bamaze iminsi mu miryango yabo.

Umuyobozi w'Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel ati 'Abana bari kwiga ariko ni bake abandi ntabwo bari babasha kugaruka ariko turakomeza kuvugana n'ababyeyi babo tumenye impamvu nyamukuru ari nako tubashishikariza kohereza abana babo ku mashuri.

Amashuri yose yo muri aka Karere yafunguye, ariko irya Ecole des Sciences de Gisenyi ryo riraba ryimukiye mu nyubako z'ahahoze ari Apefe Mweya ndetse na Groupe Scolaire de Muhato aho abanyeshuri bimuriwe mu bigo bihegereye.

Muri rusange abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa, basubiye mu bigo byabo ku mugoroba wo ku Cyumweru, mu gihe abiga bataha bo batashye mu miryango yabo nayo ikaza guhungira hirya no hino mu bice by'igihugu ku buryo batarabasha kugera i Rubavu.

Abanyeshuri bari baratashye mu ngo zabo basubiye ku mashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amashuri-yongeye-gufungura-nyuma-y-imitingito-yakurikiye-iruka-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)