Rubavu: Amashyuza yo kuri 'Brasserie' yabuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahaturiye bakeka ko ikendera ry'ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n'imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw'Akarere ka Rubavu.

Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n'abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y'isoko y'ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi 'yarigitiye'.

Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati 'Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n'ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n'iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.'

'Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.'

Nyandwi Aimble urinda umutekano w'aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y'umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati 'Washyiragamo nk'igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n'umwana w'uruhinja'.

Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b'impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n'umuti w'indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n'abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz'ubuhumekero, rubaga impande n'izindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

Yagize ati 'Mu by'ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.'

Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y'i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n'uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

Hari harateganyijwe ahantu abagore n'abagabo bogera
Ni amazi afatwa nk'umuti w'amavunane n'izindi ndwara
Hamwe mu hari isoko y'aya mashyuza yarakamye
Amasoko abiri y'aya mashyuza yombi ntakivubura amazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amashyuza-yo-kuri-brasserie-yabuze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)