Abafunzwe ni ushinzwe gukusanya imibare (Data Manager) n’ushinzwe gufata ibipimo bya Covid-19.
Bivugwa ko bagiye bafata ibipimo bya Covid-19 bagasuzuma abantu barangiza bakabaha ibisubizo ariko bakishyuza amafaranga ibihumbi umunani kuri buri muntu mu gihe iyo serivisi itangirwa ubuntu ku bakekwaho kuba barahuye n’abanduye Covid19.
Bafashwe ubwo bari barimo gutanga ibisubizo ku banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bihuta bashaka kujya ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bafate indege ibageze i Kinshasa.
Ngo abo bakoze babujije abo banye-Congo kwishyura kuri banki ayo mafaranga, babasaba kuyabaha mu ntoki.
Umuvugizi w’Umusigire w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ati “Nibyo koko aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Gisenyi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ubu bakaba bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.
Ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.