Rubavu: Bamaze iminsi itatu barara hanze hamw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo twageraga muri uyu mudugudu wa Muhabura amajwi y'abapangayi bamaze iminsi igera kuri itatu bataryama barara hanze niyo twabanje kumva. Aba baturage bavugiye rimwe batakamba bibaza niba ubuyobozi bubazi cyangwa niba bwarabibagiwe. Bamwe mu bo twaganiriye batangarije InyaRwanda.com bari gusaba ubufasha cyangwa bagasurwa bagahumurizwa.

Mukamugabo Zawadi yagaragaje akababaro bafite avuga ko mu minsi amaze arara hanze na bagenzi be ayimaze asenga ngo imvura itagwa ikabangiriza n'utwo bararagaho. Uyu mubyeyi yatabaje cyane avuga ko uretse we n'abana be bose babayeho nabi cyane.

Ati 'Kuva inzu yanjye yagwa ndi kurara hanze n'abana banjye ntaho mfite nishima, izuba ryiriwe riri kutwica n'imvura nigwa iratunyagira mbese irahatwicira pe. Turatakambye Leta nidufashe. Ibintu byanjye n'umuryango wanjye turi kurara mu bihuru, turi hanze twese kandi nawe urabibona. Umuntu urimo kureba ubu buzima tubayemo adufashe atugirire impuhwe adufashe. Inzu ziri kugwa ntabwo ari uko ziri kuba zidakomeye cyangwa zari  zubatse nabi nawe reba aha turi zose zaguye kandi ni inzu zari zikomeye, dukeneye ko ubuyobozi budufasha'.

Nyuma yo kumva ububabare aba baturage batewe n'imitingito yibasiye abaturage bo mu karere ka Rubavu n'ahandi, twahamagaye ku murongo wa Telefoni umuyobozi w'Umurenge wa Gisenyi, Bwana Tuyishime Jean Bosco atazuyaje yizeza ubufasha aba baturage ndetse avuga ko batekerejweho vuba cyane nk'ubuyobozi bagiye kubafasha. Jean Bosco yavuze muri ibi bihe bidasanzwe ubuyobozi buba bufite inshingano zo gufasha abaturage kandi ngo ni byo bagiye gukora kuri aba baturage bidatinze.

Yagize ati 'Abo baturage barafashwa, barafashwa kandi vuba, n'ubwo bo basabye amahema twe ntabwo tubaha amahema kuko nta muturage ugomba kuba mu mahema, turabaha ubufasha, tugiye kuhagera vuba bihangane, uretse n'abo n'abandi bose bakuwe mu byabo n'umutingito turi kubabarura kugira ngo bahabwe ubufasha'.

Umuyobozi w'umurenege wa Gisenyi yavuze ko kandi kugeza ubu hamaze kubarurwa abaturage bagera kuri 47 bakuwe mu byabo n'umutingito. Abanyarwanda bazwiho kugira umutima ufasha kuva kera kugeza ubu, ibi biri no kugaragarira mu bufatanye aho uwahuye n'ibiza ari gufashwa n'abaturage bagifite inzu zitarangirika naho abari basanzwe bafashwa na Leta bagashakirwa ubufasha.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Muhabura basenyewe n'umutingito 

Umutingito watangiye mu masaha y'umugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, kugeza ubu umaze kwangiza ibintu byinshi birimo ibikorwa remezo ndetse n'imitungo bwite y'abaturage. 

Dore uburyo babayeho nabi barara mu kigunda

ANDI MAFOTO














IREBERE UBURYO BABAYEHO NABI CYANE

AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105982/rubavu-bamaze-iminsi-itatu-barara-hanze-hamwe-nabana-babo-nibikoresho-byo-munzu-amafoto-105982.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)