Rubavu&Ngororero : Mu minsi ibiri hafashwe udufunyika tw'urumogi ibihumbi 12 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utu dufunyika 12 189 twafashwe mu matariki ya 20 na 21 Gicurasi 2021 ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa ruriya rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati "Urwafatiwe mu Karere ka Rubavu rwafatanwe uwitwa Subiramunama Boniface w'imyaka 46 na Mujawimana Ratifa w'imyaka 28. Subiramunama niwe warufatanwe ahita ajya kwerekana aho yari arukuye kwa Mujawimana. Subiramunama avuga ko Mujawimana ariwe wamuhuje na musaza we ukorera ubumotari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arwoherereza mushikiwe ajya kurukurayo."

CIP Karekezi akomeza avuga ko tariki ya 21 Gicurasi ahagana saa yine za mugitondo abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero,Umurenge wa Muhororo bari bafite amakuru ko hari abantu babiri bagiye gutambuka bafite urumogi. Gusa abo bantu babashije gucika abapolisi ariko urumogi udupfunyika ibihumbi 7,889 bararujugunya.

Ati 'Abaturage bakimara gutanga ayo makuru abapolisi bateguye igikorwa cyo gufata abari bafite urwo rumogi. Baturukaga mu muhanda Kavumu-Ngororero bari kuri moto bageze ahirengeye babona imodoka bagira ubwoba bararujugunya bariruka,abapolisi babonye basubiye inyuma bihuta bamenya ko aribo, bagiye kureba basanga bahajugunye umufuka urimo urumogi. "

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kureka kwijandika mu biyobyabwenge kuko abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo bakaba aribo bagira uruhare mu gufata abarucuruza n'abarukwirakwiza binyuze mu gutanga amakuru.

Ati"Kubera ibyaha bikunze guturuka ku biyobyabwenge n'ukuntu birimo kwangiza urubyiruko, ubu abaturage nibo bafata iya mbere bagaha amakuru Polisi nayo igafata abafite urumogi. Turongera gukangurira abantu gushaka indi mirimo bakora itabashora mu byaha kuko tuzajya tubafata bafungwe."

Abafashwe ndetse n'urumogi bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

AMATEGEKO ATEGANYA IKI ?

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Ngororero-Mu-minsi-ibiri-hafashwe-udufunyika-tw-urumogi-ibihumbi-12

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)