Rubavu: RIB yataye muri yombi uwayiyitiriye akambura umuturage -

webrwanda
0

Ubu butekamutwe aba bagabo bombi ngo babukoresheje mu kubeshya umugore ko bazamufasha kurangiza urubanza yatsinze ariko ntabone amasambu yatsindiye.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mugore yagize ikibazo cy’abantu yatsinze mu rubanza bakanga kuva mu masambu yatsindiye, agiye ku biro by’avoka ahasanga Rugeruza Ladislas amubwira ko yamufasha.

Uwo ngo yamwandikiye ibaruwa yo kujyana kuri RIB, amuca 6000 Frw amwizeza ko azanayimugerezayo. Haciyeho iminsi mike Rugeruza Ladislas yaramuhamagaye amuha Ndahayo Cyprien kuri telefoni amubwira ko ari maneko wa RIB kandi ko bashaka kuza gufata ba bantu ariko kuko ari benshi imodoka itabatwarira rimwe hakenewe lisansi y’ibihumbi 100 Frw, bituma umugore agurisha amatungo ye kugira ngo ayabone.

Nyuma yo kohereza amafaranga agategereza agaheba, yahisemo kujya kubaza kuri RIB niba ibaruwa ye yarahageze, bamubwira ko ntayo. RIB yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abo bagabo ndetse iza no kubafata.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bagabo bafunzwe kubera kwiyitirira urwego bakaka amafaranga umuturage.

Ati "Burikirwanyweho kwiyitirira urwego rw’umwuga aho umwe yiyise umwavoka undi akiyita umukozi wa RIB. Banakurikiranweho kandi icyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya."

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

Ingingo ya281 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)