Rubavu : Umubyeyi waboshye umwana we akanamutwika ibirenge yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize hagaragaye ifoto y'umwana washyizwe ku ngoyi aboshye amaguru n'amaboko ndetse watwitswe n'ibirenge bikozwe n'umubyeyi we akaza gushakishwa akabura.

Uyu mugabo witwa Sibomana Yusuf yaje gufatirwa mu Murenge wa Kanama tariki 2 Gicurasi 2021, akaba yemera ko yakoreye iyicarubozo umwana we.

Uriya mwana w'imyaka irindwi (7) witwa Mugisha yasanzwe n'abaturanyi yaboshywe ndetse yatwitswe n'ibirenge tariki ya 28 Mata 2021, mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagari ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba.

Ibikorwa by'iyicarubozo Sibomana yakoreye umwana we ngo yabitewe n'uko umwana yagaragaye mu murima w'umuturanyi acukura ikijumba cyo guhekenya.

Umugore wa Sibomana witwa Yambabariye Dorothée ariko aka ari Mukase w'umwana wahohotewe, avuga ko umugabo we bakimubwira ko umwana yacukuye ibijumba, ariko agahungira mu baturanyi kubera ubwoba ko Se aza kumukubita, nyuma umwana yaje kuboneka maze Sibomana mu kumuhana aramukubita anamutwika munsi y'ibirenge n'intoki amwihanangiriza kongera kwiba.

Sibomana wakoze ibyo tariki 27 Mata 2021, ntiyashakiye umwana ubutabazi ngo amuvuze, umwana bukeye yongera gusubira mu baturanyi, noneho Se agarutse amushyira ku ngoyi.

Inzego z'ibanze zibimenye zashakiye umwana ubutabazi, naho Sibomana aburirwa irengero, mu gihe Yambabariye yahise atabwa muri yombi.

Uyu mugore Yambabariye yagize ati 'Bwa mbere amukubita nagiye gukiza umwana aradukubitana, izindi nshuro nditinyira.'

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Bisizi, Twagirayesu Bosco, avuga ko batinze kumenya ibyo bikorwa by'ihohoterwa ryakorewe umwana.

Ati 'aho tubimenyeye twasanze Sibomana yatorotse maze dufata mukase w'uwo mwana tumusyikiriza RIB.'

Sibomana ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahoko akimara gufatwa yemeye ko ari we waboshye umwana we.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rubavu-Umubyeyi-waboshye-umwana-we-akanamutwika-ibirenge-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)