Aba bantu 33 bafatiwe mu ishyamba basenga bigeranye kandi bamwe muri bo batambaye udupfukamunwa, ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 11 Gicurasi 2021.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bavuga ko hari abantu bagiye gusengera muri ririya shyamba. Abapolisi ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19 nibwo bahise babafata.
Ati 'Twari dufite amakuru ko muri ririya shyamba rya Gisanga hari abantu basanzwe bajya kurisengeramo tubona abantu babiri barimo kuryerekezamo niko guhita abapolisi bajyayo basangamo bariya bantu 33 barimo basenga batambaye udupfakamunwa begeranye bayobowe n'umugore witwa Mukankusi Fortune w'imyaka 61.'
SP Kanamugire avuga ko abo bantu baturutse mu madini n'amatorero atandukanye ariyo EAR, ADEPER, ADVENTIST, EPR, GATOLIKA, METHODISTE, GOSHEN NA ISLAM, baturutse mu mirenge itandukanye yo mu turere dutatu aritwo Ruhango (Kinazi, Mbuye, Ntongwe) , Muhanga (Shyogwe) na Kamonyi (Nyamiyaga, Nyarubaka).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amagepfo yabwiye abafashwe kimwe n'abandi baturage muri rusange ko badakwiye kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta agamije kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 kuko nta muntu n'umwe utayandura.
Yagize ati 'Abantu bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko abasenga batakwandura iki cyorezo kuko ntikirobanura. Abantu bazi uburyo COVID-19 ihangayikishije Isi n'Igihugu cyacu kirimo by'umwihariko Intara y'Amajyepfo uburyo imaze iminsi yibasiwe n'iki cyorezo byanatumye Leta ishyiraho amabwiriza mashya muri tumwe mu turere tw'iyi Ntara ajyanye n'uburyo barushaho gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19. Birababaje kubona hari abantu bakirenga kuri aya mabwiriza bagakora ibitemewe. Turasaba abantu gukurikiza aya mabwiriza nk'uko yashyizweho bakirinda bakarinda n'abandi.'
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y'abantu barenga ku mabwiriza kimwe n'abandi bantu bakora ibinyuranyije n'amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars ubwo yaganirizaga aba barenze ku mabwiriza yababwiye ko gusengera mu butayu kimwe n'ahandi hose atari mu nsengero zemewe zafunguwe bitemewe.
Yagize ati 'Gusenga byemewe ahantu honyine hafunguwe kandi nabo bakagendera ku mabwiriza yashyizweho ajyane no kwirinda iki cyorezo. Kujya gusengera mu ishyamba rero nka kuriya mwegeranye kandi mwanaturutse n'ahantu hatandukanye mutazi uko muhagaze muba murenze ku mabwiriza munashyira ubuzima bwanyu mukaga.'
Abafashwe bose bahise bajyanwa ku biro by'Umurenge barigishwa banacibwa amande nk'uko amabwiriza abiteganya.
Ivomo : RNP-Urubuga
UKWEZI.RW