Uyu mukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) witwa Muhire Felix yanditse iriya baruwa ku wa 04 Gicurasi 2021.
Umunyeshuri yahannye by'indengakamere ni umukobwa witwa Bayubahe Adeline wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.
Muri iyi baruwa ya Muhire Felix asabamo imbabazi uyu munyeshuri w'umukobwa, avuga ko bagiranye ikibazo 'muri classe cyo gusuzugura yangaragarije mu bandi nkamukubita. Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.'
Umukozi w'Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi, Mugabe Aimable yemeye ko iki kibazo cyabayeho ubwo uriya mukozi ushinzwe imyitwarire yajyaga kwibutsa abanyeshuri kujya gufata amafunguro, aho kugira ngo bajyeyo bakamusuzugura bakamutera ingwa.
Uyu ushinzwe uburezi, avuga ko uriya mukozi w'ishuri atasabye imbabazi ngo birangrire aho ahubwo ko 'n'ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk'igihano, ibindi biracyakurikiranwa.'
Iriya baruwa yanditswe n'uriya murezi ndetse n'ifoto igaragaza aho yakubise uriya munyeshuri bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaya uriya ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri ahubwo na we udafite myiza kuko gukubita umwana ubundi bitakiri mu bihano bitangwa mu mashuri.
Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda yaba Minisiteri y'Uburezi ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi REB nta makuru arambuye biratangaza kuri iki kibazo, gusa REB yo yavuze ko itari ikizi ariko ko igiye kugikurikirana.
UKWEZI.RW