Rumaga, umusore w’impano itangaje ukataje mu busizi -

webrwanda
0

Umwumvise kuri radiyo cyangwa ahandi utamubonye wagira ngo ni umugabo w’igikwerere cyangwa undi ufite imyaka myinshi ugereranyije n’iyo afite. Ni umusore uganira asa nk’uvuga make ariko iyo mutindanye utangira kumva ubuhanga bwe bitewe n’amagambo yuje ubwenge ye.

Iyo yivuga igihe yavukiye avuga ko yavutse ari ku wa 6 tariki 03 Nyakanga 1999. Ariko yajya kubara imyaka ye akongeraho n’amezi icyenda yamaze mu nda umubyeyi we amutwite! Avuka mu muryango w’abana batatu akaba ubuheta muri bo.

Yabwiye IGIHE ko izina Rumaga yaryiswe na sekuru akiri muto yakwinjira mu busizi nk’umwuga rero agahitamo kuryubura, kuko mu buto bwe abenshi bari bamuzi nka Junior.

Uyu musore yatangiye ubusizi akiri muto, ariko atangira kubwinjiramo ku mugaragaro ku wa 3 Kamena 2019.

Ati “Nta kintu runaka nshingiraho mpimba, igikuru nitaho ni ukubahiriza indangagaciro na kirazira by’umuhanzi n’umunyarwanda muri rusange naho aho nkomora impano ni ku Mana. Maze guhimba ibisigo byinshi gusa ibiri hanze ni umunani. Guhanga igisigo ntabwo namenya nyir’izina igihe bimfata biterwa n’uko inganzo ije gusa kuko nitonda nkabanza nkanonosora igihangano cyanjye mbere yo kugisohora nibura nk’iminsi mirongo 42 mba nkinogeje.”

Avuga ko umusizi afatiraho urugero harimo Bahati Innocent Mussa wamamaye nka Rubebe; mu batakiriho uwo afatiraho barimo Alex Kagame.

Kuri we ngo ubusizi biragoranye ko bwatunga ababukora cyane ko bukorwa na bake mu Rwanda bigatuma abashaka kubushoramo imari bacika intege.

Avuga ko hari igihe yigeze guhurira na Danny Vumbi kuri Radiyo Rwanda mu Kiganiro Amahumbezi, akamwihererana akamubwira ko ari umuhanga ariko ibintu akora bizamutunga akuze undi agahita agira umuhigo ukomeye wo kubibyaza umusaruro akiri muto.

Ati “Nahuriye na Danny Vumbi mu kiganiro ‘Amahumbezi’ yumvise ubuhanga bwanjye arambwira ati ibi bintu urabizi uri umuhanga ariko bizagutunga. Yarananyeruriye ambwira ko yabikoze ariko akabona gutunga umuntu bigoye. Nanjye nahise niha intego ikomeye yo kubibyaza umusaruro no kubishyiramo imbaraga kandi biri kuza.”

Iyo abajijwe aho akura amagambo akoresha akomeye ndetse niba hari umuntu ujya umufasha kwandika, yavuze ko ntawe. Ati “Oya nta muntu umfasha akenshi kereka nk’ikinyisobye mbaza abantu nkeka ko bakindusha ariko abo ushobora no gusanga batari mu banduta gusa.”

Uyu musore yavukiye Umutakara na Nyamagana kwa Nangingare mu Ruhango. Nyuma umuryango uza kwimukira mu Marangara i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali kubera impamvu zibyo akora.

Amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango, icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga mu iseminari nto y’i Kansi , icya kabiri cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge , Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) . yasoje amashuri yisumbuye mu 2017.

Ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Kigo Nderabarezi aho yiga Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo. Ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza.

Amaze kwamamara mu bisigo birimo ‘Wumva ute?’, ‘Unbreakable promise’, ‘Nzoga’, ‘Ivanjiri’, ‘Umugore si umuntu’, ‘Bikwiye kwigwaho’, ‘Tugane iwacu’ aheruka gushyira hanze n’ibindi byinshi.

Rumaga afite ubuhanga buhambaye
Rumaga afite ubuhanga buhambaye mu busizi
Rumaga afite imyaka 22 y'amavuko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)