Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB itangaza ko uyu ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi yari ahawe iriya ruswa kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunzwe akekwaho icyaha cy'ubugome.
Uyu ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi watawe muri yombi ubu afungiye kuri station ya Kamembe muri kariya Karere ka Rusizi mu gihe hari gutegurwa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha buzasuzuma niba azaregerwa inkiko.
RIB yabonyeye gushimira abatanze amakuru kugira ngo uyu wakiraga bitugukwaha atabwe muri yombi.
Ubutumwa rwa RIB bukomeza bugira buti 'Inibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.'
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kandi rusaba abantu kujya batanga amakuru kuri ruswa bakoresheje umurongo utishyurwa wa 2040 kandi uko uzabikora 'uzaba utanze umusanzu wawe mu kubaka igihugu kizira ruswa.'
Mu minsi yashize humvikanye itabwa muri yombi ry'abayobozi 10 bo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Musanze barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ndetse n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bakurikiranyweho ruswa no kunyereza amafaranga yo kubaka ibyumba by'amashuri.
UKWEZI.RW