Iki gikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.
Umubare munini w’abubakiwe ni abatari bafite aho kuba, bamwe bari basanzwe bafite ibibanza akaba ari na byo byakoreshejwe mu kububakiramo inzu.
Mu nzu zatashywe 20 zubatswe uhereye hasi naho izindi ebyiri ziravugururwa. Buri nzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni zirindwi n’icumi z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho birimo ikigega gifata amazi, intebe zo mu nzu, ibiryamirwa n’ibindi bitandukanye.
Bamwe mu bashyikirijwe inzu bashimiye Leta ku gikorwa cyiza yabakoreye cyo kubaha inzu bavuga ko bari babayeho nabi bacumbikisha abandi babaye mu nzu zibavira ku buryo bari bafite ubwoba ko zizabagwaho.
Kampirwa Helène w’imyaka 75 yavuze ko inzu yahawe yayakiriye neza ngo kuko yabaga mu nzu iva cyane. Ati “Imvura yagwaga ikanyagira, nabaza bakambwira ngo bazanyubakira nkabiheba, ejobundi baje baratubwira ngo tugiye kububakira ndishima cyane.”
Yavuze ko akurikije inzu yabagamo yamuteraga ipfunwe ariko ngo ubu yashimira abamwubakiye inzu nziza y’amasaziro bakamukura mu nzu yendaga kumugwira.
Twagiramariya Collette w’imyaka 71 yavuze ko inzu yabagamo mbere iyo imvura yagwaga igahita abaturanyi be bazaga kureba niba itamugwiriye bitewe n’uburyo yari ishaje cyane ashimira ubuyobozi bwayimukuyemo bukamwubakira inshya.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko izi nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu batishoboye, asaba abazihawe kuzifata neza.
Ati “ Turabasaba gufata neza izi nzu kandi bakaba ikitegererezo aho batuye bagakomeza kubana neza na bagenzi babo nk’uko bisanzwe.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri aka Karere hakiri urutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batarubakirwa ariko abizeza ko n’abandi benshi bazagenda bagerwaho uko leta ibonye ubushobozi.