Mu gitondo cyo kuru wa gatanu taliki ya 28 Gicurasi 2021,ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w'ubufaransa Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Perezida Macron yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa kane yakirwa na Minisitiri m'ububanyi n'amahanga Dr Vincent Biruta mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'ubufaransa nka Minisitiri w'ububanyi n'amahanga na bandi barimo n'abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.
Harimo kandi abantu bazi amateka y'urwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari umuyobozi ukuriye ibikorwa bya gisirikare by'ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.
Mu ruzinduko rwe rw'iminsi ibiri, Perezida Macron yakoze yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yunamiwe abazize jenoside yakorewe abatutsi anahavugira ijambo yemera ko ubufaransa bwagizemo uruhare.
Mu ruzinduko kandi Macron yagiranye  n'itangazamakuru aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mubano w'u Rwanda n'ubufaransa nyuma akomereza mu majyaruguru y'u Rwanda aho yasuye ishuri ryigisha ikoranabuhanga,Tumba College of Technology,ahari imishinga ubufaransa bugiye gutera inkunga.
Ku mugoroba yasuye ikigo nderabuzima cya Gikondo mbere yuko afungura ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu mujyi wa Kigali,ikigo kizajya kiberamo ibitaramo n'imyidagaduro itandukanye kikazaha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw'igifaransa n'abanyabugeni b'abanyarwanda hakababera ahantu ho kwifotereza no guteza imbere umwuga wabo.
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rwari rutegerejwe na benshi kubera amateka ibihugu byombi bifitanye rwasojwe hatewe intambwe shya mu mubano wabyo n'Ubufaransa bwagiranye amasezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye bukaba bwanateye inkunga urwego rw'ubuzima ahatanzwe miliyoni 60 z'amayero azifashishwa mu kugura inkigo za Covid-19 no guteza imbere ibikorwa bizamura abatishoboye.