Iyi sosiyete y’indege yashyizwe muri uru rwego ruzwi nka ’Diamond status’ binyuze muri gahunda y’iri huriro yitwa ’APEX Health Safety Powered by SimpliFlying’ igamije kureba uko ibigo by’indege bishyiraho kandi bikanubahiriza amabwiriza agamije kurinda abakiliya babyo COVID-19.
RwandAir yabaye ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego. Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko kurushyirwamo bivuze ko ari ikigo cy’indege gitekanye ku bagenzi.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko ari ishema rikomeye gushyirwa muri uru rwego ndetse yemeza ko ikigo akorera gishyira imbere umutekano w’abakiliya n’abakozi bacyo.
Yagize ati "Ubuzima n’umutekano w’abakiliya bacu n’abakozi biza imbere kuri RwandAir, ku bw’ibyo twishimiye gushyirwa mu rwego rwa Diamond na APEX Health Safety Powered by SimpliFlying, ku bw’ingamba zacu zo kwirinda COVID-19."
"Kugera mu rwego rwo hejuru bishoboka mu bijyanye n’ingamba z’isuku ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano mu by’ubuzima ku kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no guha agaciro akazi gakomeye twakoze kugira ngo abagenzi n’abakozi bacu bakore ingendo mu mutuzo."
Yvonne Makolo yakomeje avuga ko kongera kugarura icyizere cy’abakora ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu gushyiraho uburyo bwabafasha gukora ingendo batekanye.
Yavuze ko RwandAir yakoze ibishoboka byose ngo irinde COVID-19 abakiliya n’abakozi bayo.
Ati "Kuva ku gukora isuku no gutera umuti wica udukoko indege, kugera ku muti usukura intoki uri hose ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, aho dukorera. Twarebye cyane kuri buri nguni igize urugendo rw’umukiliya wacu kugira ngo dukumire COVID-19 kandi turinde abakorana ingendo natwe."
"Abagenzi basabwa kwambara agapfukamunwa mu rugendo rwose mu gihe indege zacu ziba zirimo ibikoresho bifasha kwica 99% by’udukoko twose. Hamwe n’izi ngamba zose, dufite icyizere ko abakiliya bacu bazatangira kongera gukora ingendo nk’uko byari bisanzwe, haba muri Afurika cyangwa hanze yayo bakoresheje RwandAir."
Makolo yavuze ko RwandAir yiteguye gukomeza gukorana neza n’abakiliya bayo cyane ko u Rwanda rwongeye gufungura amarembo ku barugana.
RwandAir yerekanye ko bishoboka
Umuyobozi Mukuru wa APEX, Joe Leader, yavuze ko RwandAir yagaragaje ubushobozi buhambaye mu bijyanye no kwita ku bakiliya bayo, ibintu ngo byatumye iba ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego.
Yakomeje avuga ko RwandAir ari ikimenyetso cy’uko umutekano n’isuku yo ku rwego rwo hejuru bishoboka mu ndege.
Ati "RwandAir yerekanye ko kugera kuri uru rwego mu bijyanye n’umutekano mu by’ubuzima bitagendera ku ngano y’ikigo cy’indege, ahubwo ko bishingira ku ngamba zifatwa hagamijwe ubuzima bwiza bw’abakiliya n’abakozi. Dutewe ishema mu buryo bukomeye na RwandAir nk’ikigo kiri kuzamuka cyane mu ruganda rw’iby’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika."
Joe Leader yavuze ko RwandAir yakoze byinshi byatumye ishyirwa muri uru rwego.
Yagize ati "RwandAir yerekanye ubushobozi mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ubuzima mu rugendo rwose rw’umugenzi kuva icyorezo cyatangira. Gukingira abakozi bose bayo, gushyiraho robot zishobora kubwira abantu kwambara agapfukamunwa no kubapima umuriro. Izi ngamba zose zituma RwandAir iza imbere mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ku bijyanye n’umutekano w’ubuzima."
Kugira ngo ikigo cy’indege gishyirwe mu cyiciro runaka kibanza kugenzurwa mu byiciro 58, bitewe n’uko cyitwaye mu gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no kuzikurikiza gishobora gushyirwa mu cyiciro cya ’Gold’ ari nacyo kibanza, icya ’Platinum’ n’icya ’Diamond’ ari nacyo cya nyuma.