Safi wigeze kwandika ngo 'I'm forgived' hari indirimbo aririmbamo icyongereza gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo yitwa 'Hold Me' yafatanyijwemo n'Umuhanzi w'Umunyarwanda witwa Niyo uba muri Canada aho Safi aririmbamo inyikirizo y'iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi muri 2018 wigeze kwandika ubutumwa kuri Instagram ye burimo amakosa y'ururimi aho yari yagize ati 'I AM BLESSED [ndi umunyamugisha] CHOOSED [yashakaga kuvuga Chosen bivuga ngo naratoranyijwe]….

Yakomeje agira ati 'ACCEPTED [narakiriwe], REDEEMED [nateye intambwe] and FORGIVED [yashakaga kuvuga ngo Forgiven, bivuga ko yababariwe].'

Muri iyi ndirimbo nshya yumvikanamo ijwi ry'uyu muhanzi, aririmbamo amagambo y'icyongereza gusa aho ataririmbamo ijambo na rimwe ry'Ikinyarwanda.

Safi Madiba avuga ko yiyemeje gukorana n'uyu muhanzi ukizamuka kuko yumvise afite impano kandi akaba yariyemeje gufasha abahanzi nyarwanda bafite impano bari muri kiriya gihugu.

Uyu muhanzi usanzwe afite abakunzi benshi mu Rwanda, yahoze mu itsinda rya Urban Boys aho yaje kurivamo akikorana ku giti cye akaza no gufashwa na Label ya The Mane na yo akaza kuyivamo. Ubu ibikorwa bye bya muzika yabyimuriye muri Canada aho asigaye aba.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Safi-wigeze-kwandika-ngo-I-m-forgived-hari-indirimbo-aririmbamo-icyongereza-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)