Shaddyboo Yishongoye bikomeye kubamucaga intege none ubu bakaba aribo bamwifuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shaddyboo m'ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter amaze Iminsi akunze gukoresha cyane yatangaje ko yagiye acibwa intege n'abenshi kandi kenshi cyane bamubwira ko ibyo yirirwa akora ashyira amafoto kuri Instagram ntacyo bizamumarira ariko ubu bikaba bimutunze ndetse banamubaza uko yabikoze.

Ati"Muri 2016 bambwiye ko gushyira amaphoto yanjye kuri I.G ko ntanyungu. Ubu baransaba kubamamariza. Kuri Twitter naje bambwira ko imihanda inyerera atari ibyange ntabishobora,none barikumbaza uko mbigenza. Ni bakubwira ko utabishobora nibo baba bivuga .Jya umenyako wowe ukaze".

Guhera mu mu mwaka wa 2016 ubwo yari amaze gutandukana n'umugabo we, Meddy Saleh, Shaddyboo yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru cyane mu nkuru zitandukanye.

Amafoto ye yagiye ashyira kuri Instagram akurura abagabo ni kimwe mu byagiye bigaruka mu mitwe y'inkuru zitandukanye mu myaka 5 ishize.

Uyu mugore w'abana babiri bitewe n'uburyo yakoreshaga uru rubuga yaje guhabwa akazina k'Umwamikazi wa Instagram.

Ni kenshi yagiye atutwa bitewe n'amafoto ahashyira ariko nk'uwari uzi icyo agamije yarakomeje ubu akaba ari na we cyamamare nyarwanda cya mbere gikurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 874.

Nyuma yo gufatisha kuri Instagram Shaddyboo utarakoreshaga urubuga rwa Twitter, nayo yahise yiyemeza kuyikoresha, nta mwaka urashira ayikoresha kuko yatangiye kuyikoresha muri Kamena 2020, ubu akaba akurikirwa n'abantu ibihumbi 37.5.

Izi mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byinjiriza uyu mugore agatubutse, muri iyi minsi abantu batekereza kwamamaza abenshi batekereza imbuga nkoranyambaga(social media), Shaddyboo ni izina rihita riza mu mutwe w'abantu benshi bashaka kwamamaza.

Izina rye ryavuzwe cyane ndetse anamenyekana birushijeho muri 2017 ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y'amazi.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati 'Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y'inyanja], biranshimisha cyane'. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati 'No! No!'

Ibi byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, muri uwo mwaka(2017) yongeye kugaruka mu mitwe y'abantu ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamand, aganira n'itangazamakuru bakamubaza mu cyongereza na we agasubiza ariko ubona ibyo avuga bidahuye neza.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yishongoye-bikomeye-kubamucaga-intege-none-ubu-bakaba-aribo-bamwifuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)