Abakinnyi Simba yabanjemo: Manula, Kapombe, Hussein, Onyango, Wawa, Lwanga, Chama, Mkhude, Mugalu, Bwalya, Miquissone.
Abakinnyi Kaiser Chiefs yabanjemo: Bvuma, Frosler, Ngezana, Cardoso, Mathoho, Zulu, Blom, Manyama, Zuma, Parker (captain), Nurkovic
Erick Mathoho yishimira igitego
Erick Mathoho ni we wafunguye amazamu ku munota wa 6 hanyuma Samir Nurkovic wari umaze iminsi atagera mu kibuga, ku munota wa 32 aterekamo igitego cya 2, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Kaizer Chiefs, mu gihe Simba itari yakarebye mu izamu.
Simba ifite umusozi wo kurira mu mukino wo kwishyura
Mu gice cya 2 n'ubundi nta cyahindutse, Simba ikibuga cyagumye kuyicuramoho kuko ku munota wa 57 Nurkovic yatsinze igitego cya 3, Leonardo Casto atsinda agashinguracumu k'igitego cya ku munota wa 63. Iri joro ritabaye ryiza kuri Simba, tuzategereza umukino wo kwishyura uzaba tariki 22 Gicurasi 2021 uzabera mu gihugu cya Tanzania.