Siporo rusange ya Car Free Day yongeye kugaruka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru, Siporo rusange ya Car Free Day itegurwa n'Umujyi wa Kigali yongeye gusubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19,nyuma y'igihe yari imaze isubitswe kubera Covid-19.

Minisitiri wa siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,Pudence Mayor w'umugi wa Kigali n'abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi siporo rusange kuri iki cyumweru.

Nyuma yo guhagarika Car Free Day nka Siporo ihuza ingeri z'abantu benshi batandukanye, yongeye gukomorerwa ariko ikazajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu mabwiriza agomba kubahirizwa muri Car Free Day harimo:

• Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma ya Siporo
• Kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y'umuntu n'undi
• Kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isubukura intoki






Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/siporo-rusange-ya-car-free-day-yongeye-kugaruka-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)