Sitasiyo za Engen zatangije ubukangurambaga buzafasha abakiliya bayo kumenya ubuziranenge bwa lisansi bahabwa -

webrwanda
0

Ubu buryo bwo gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu zitangwa kuri sitasiyo za Engen, buboneka kuri sitasiyo zose z’icyo kigo, aho hari umukozi ushinzwe kwereka abakiliya ubuziranenge bwa lisansi na mazutu bakoresha, akazajya aba yambaye impuzankano y’umweru, yanditseho ijambo ‘Quality Marshall’.

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Ishami ry’ubucuruzi kuri sitasiyo za Engen mu Rwanda, Ufiteyezu Felix, yavuze ko bafite imashini zifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu baha abakiliya babo.

Ati “Iki gikoresho cyujuje ubuziranenge, kizajya gikoreshwa mu kwereka umukiliya ufite impungenge ku mavuta yashyiriwe mu kinyabiziga niba ari yo kandi ingano ashaka ariyo yahawe, iyo amavuta avuye ku makusanyirizo, tubanza kureba niba nta gutakaza ubuziranenge byabayeho mu nzira mbere y’uko ahabwa abakiliya.”

Yongeyeho ko “Impamvu dukoze ibi si uko ibikorwa byacu tutabyizeye, ahubwo ni ukumara impungenge abakiliya bacu, kuko ari bo b’ingenzi kandi ijwi ryabo rirumvwa.”

Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko abakiliya ba Engen ari ingenzi cyane, akaba ari nayo mpamvu bazanye izi serivise.

Ati “Twishimiye kubamurikira ku mugaragaro ubu buryo bwa ‘Triple Check’ mu rwego rwo kunoza ibyo tubaha. Kuri Vivo Energy Rwanda, umukiliya ni ingenzi, niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kunoza ibyo tubakorera na serivise tubaha. Nk’abamotari bakeneye ko ibinyabiziga byabo bifatwa neza, rero twabazaniye uburyo bwo kwirebera umwimerere n’ingano y’ibijya mu binyabiziga byabo.”

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, yavuze ko ubu buryo buzanywe na Engen buzateza imbere ubwizere bw’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu Rwanda.

Ati “Mu nshingano dufite harimo kureba niba ibikomoka kuri peteroli byujuje ubuziranenge. Ni yo mpamvu kuri buri sitasiyo hari ahantu batemerewe gufungura kugira ngo bataba bahindura ibipimo by’ibyo batanga. Ndashima Vivo Energy Rwanda kuba batangiye kwerekana ko bitaye ku bakiliya babo mu kubaha serivise nziza nk’uko babigombwa, nk’ikigo gitsura ubuziranenge turabishyigikiye.”

Yongeyeho ko bari basanzwe bagenzura sitasiyo za lisansi kabiri mu mwaka, bityo izi serivise zikazoroshya akazi kabo.

Ubu bukangurambaga bwa "Birahwanye Na Engen" bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi, kuri sitasiyo ya Engen iri ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu buryo bukaba bukorwa mu gihugu hose kuri sitasiyo za Engen.

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bitandatu, aho bitatu bya mbere bizakoreshwa mu kwita ku bakiliya n’ibyo bahabwa, ibindi byumweru bitatu bikazakoreshwa mu gushyiraho poromosiyo ku bakiliya ba Engen.

Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, ubwo yarimo kugaragaza imikorere y'ubu buryo
Ubu buryo buri kuri sitasiyo zose za Engen mu gihugu
Ufiteyezu Felix asobanuro imikorere y'ubu buryo
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, ubwo yarimo kugenzura imikorere y'ubu buryo
Ibi byuma bipima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu
Izi mashini zikoreshwa kuri sitasiyo za Engen zose
Abakozi ba Engen baharanira gutanga serivise nziza ku bakiliya babo
Sitasiyo za Engen ziri mu bice byinshi by'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)