Inkweto ni imwe mu ntwaro z'Imana umukristo agomba kwitwaza nk'uko Pawulo yandikiye Abefeso:6 abasobanurira intwaro z'Imana ndetse abibutsa kuzitwara kugira ngo babashe gutsinda umwanzi Satani.
Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. Mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza (Abefeso 6:11, 15).
Umuhanga mu by'amateka aherutse kuvuga ko sandal (inkweto)y'Abaroma ari yo nkingi y'ifatizo ry'ubwami. Mubyukuri, abasirikare bari bafite ibikoresho byabo bashoboraga gukora urugendo rurerure badakomeretse cyangwa ngo bananirwe vuba. Muri make, iyo hatabaho iyi sandal ibasha gukingira ibirenge, ingabo z'Abaroma ntizari gushobora kwigarurira ubwami nk'ubwo.
Iyo intumwa Pawulo avuga inkweto mu ntwaro Imana iduha, aba afite ukuri. Mu gihe cye, benshi bagendeshaga ibirenge kandi ntibari bafite inkweto nziza.
Gusa ishyaka ry'ubutumwa bwiza bw'agakiza rizagufasha gusimbuka ibishaka kugukomeretsa uzahura na byo munzira yawe:
Inkweto z'umusirikare zari kimwe mu mu bikoresho nkenerwa bye. Kandi nubwo atari yo intwaro yonyine ikoreshwa ku rugamba kuko zose zuzuzanya, ni ngombwa kugendana ubutumwa bwiza kuko buri mwanya turabukenera kandi ni ngombwa kugira ngo dutere imbere kandi dutsinde urugamba.
Pawulo rero arahamagarira abakristo kwambara inkweto ziboneye, ni ukuvuga bitwaje ishyaka, ubushake n'ubwitange mu murimo no mu gusohoza inshingano.
Ikirenze byose, ntukajye munzira yo kwizera ibirenge byambaye ubusa cyangwa wambaye inkweto nabi! Ishyaka ry'ubutumwa bwiza bw'agakiza ubwaryo rizakurenza ibikomere, inzitizi n'umutego uzahura na byo munzira yawe.
Mubyukuri, urukundo rudasanzwe Imana igufitiye ni rwo rushobora kugukongeza no kugutera umwete ko kandi nta kintu cyangwa umuntu ushobora kukuzimya! Uzashobora kwegera imbere werekeza mu gihugu Imana yaguteguriye, iki gihugu kigizwe n'amasezerano ye yose adasanzwe, intsinzi n'imigisha.
Sohoka rero ufite ibikoresho: Ntuzibagirwe inkweto zawe ari bwo butumwa bwiza n'ishyaka ku murimo w'Imana.
Isengesho ry'uyu munsi:
Ndashaka gutwikirwa n'ishyaka ryawe Mana kandi nkamabara inkweto nziza zinkwiriye kandi neza ari bwo butumwa bwiza, mpindura mushya buri munsi umpe urukundo no kwizera kugira ngo nzaneshe urugamba mbashe gusohora iwawe amahoro.
Source: www.topchretien.com
Source : https://agakiza.org/Sohoka-wambaye-inkweto-neza.html