Sonia Rolland n'akababaro yavuze ko atabashije kwitabira ubutumire bwo guherekeza Perezida Macron mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi Sonia Rolland wari witezwe mu itsinda ry'abantu bagomba guherekeza Perezida Macron w'u Bufaransa wamaze kugera mu Rwanda, yavuze ko ababajwe n'uko atabashije kwitabira ubu butumire.

Pereza w'u Bufaransa, Emmanuel Macron guhera kuri uyu wa Kane aragirira uruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda(kuva ku wa 27-28 Gicurasi 2021), akaba ari buhite asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse anafungure Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Mu itsinda yagombaga kuzana naryo i Kigali, harimo umunyarwandakazi, Sonia Rolland wabaye Nyampinga w'u Bufaransa 2000.

Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ababajwe no kuba atabashije kwitabira ubu butumire ariko yizeye ko ibiganiro abakuru b'ibihugu byombi bari bugire, bitanga umuti w'ikibazo cy'umubano w'ibihugu byombi utameze neza.

Ati"mbabajwe n'uko ntabashije kwitabira ubutumire. Kuri uyu wa Kane Perezida Emmanuel Macron arasura Perezida Paul Kagame n'abanyarwanda."

Yakomeje agira ati"Mfitiye icyizere gikomeye uku guhura kw'amateka, kubera ko gukozwe n'ubushake bw'umugabo witeguye gusimbuza ahahise h'igihugu cye akandika amateka mashya, ndetse n'umugabo wihangana bikomeye utagira undi wese umushyiraho igitutu.'

Uru ruzinduko rukaba ari mu rwego rwo kuzanzahura umubano w'ibihugu byombi byajemo agatotsi kuva mu 1994 kubera uruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Emmanuel Macron yamaze kugera mu Rwanda aho yasuye mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sonia-rolland-n-akababaro-yavuze-ko-atabashije-kwitabira-ubutumire-bwo-guherekeza-perezida-macron-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)