Nyuma y'iminota 90 Rayon Sports ishaka igitego yahebye,Sugira Ernest yahembuye imitima y'abafana ashyiramo igitego cy'intsinzi ku munota wa 94 w'umukino ku mupira mwiza yahawe na Manace Mutatu Mbedi.
Rayon Sports yagiye ibona amahirwe menshi yo gutsinda cyo kimwe na Gasogi United ariko ba rutahizamu ntibabashe kuyabyaza umusaruro.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi agabanye umukino mu bijyanye no kurema uburyo bubyara ibitego kuko buri wese yagerageje kuyobora umukino ndetse no kugariza izamu ry'undi.
Drissa Dagnogo yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa 30 ariko ntiyayabyaza umusauro.
Ku munota wa 45, Rayon Sports yasimbuje Drissa Dagnogo aha umwanya Sugira Ernest mu busatirizi.Dagnogo yagiye apfusha ubusa amahirwe yo kubonera Rayon Sports igitego cyane.
Ku munota wa 60 Sekamana Maxime winjiye asimbuye Cizza Hussein,yabuze igitego cyari cyabazwe nyuma yo gutera umupira adahagaritse ugafata igiti cy'izamu..
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Gasogi United kugeza ubwo Cyuzuzo Aimee Gael umunyezamu wa Gasogi United aryamye hasi nyuma yo gukuramo imipira ikomeye cyane bitewe n'igitutu Rayon Sports yamwotsaga.
Ku munota wa 80, Nishimwe Blaise yarekuye ishoti rikomeye umupira ufata igiti cy'izamu umanuka ugana mu izamu uhita usohoka utagezemo benshi bikanze ko ari igitego ariko umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko atari igitego.
Umutoza Guy Bukasa yabonye ko kubona imipira kw aba rutahizamu bitari gukunda yinjiza Niyonkuru Sadjati asimbuye Muhire Kevin utigaragarije Abarayon,cyane ko iminota yagendaga.
Iminota 90 yarangiye ari 0-0,umusifuzi yongeraho 4 yahiriye Rayon Sports kuko ku munota wa nyuma Manace Mutatu yazamukanye umupira awuhereza Sugira ahita ashyiramo igitego cy'intsinzi akoresheje umutwe.
Rayon Sports ikomeje kugorwa bikomeye na Gasogi United kuko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere itarabasha kuyitsinda byoroshye uretse mu mukino wa gicuti umwe bahuye kuri Rayon Sports Day ikayitsinda ibitego 3-1.
Manasseh Mutatu wa Rayon Sports wanyuze muri Gasogi niwe wayizonze cyane aca ku ruhande rw'iburyo acenga cyane.
Ku rundi ruhande, APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yatsindiye umwaka ushize yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1.
Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nsanzimfura Freddy ku munota wa 15 kuri coup Franc mu gihe Nshuti Innocent yayitsindiye icya kabiri ku munota wa 20. Igitego cy'impozamarira cya Gorilla cyatsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse (82').
APR FC iri mu itsinda A hamwe na Bugesera na AS Muhanga zitakinnye mu gihe Rayon Sports iri mu itsinda B hamwe na Kiyovu Sports na Rutsiro FC.