Tour du Rwanda 2021: Banyuzwe no kwegerezwa serivisi za Mituweli na Ejo Heza zibafasha guteganyiriza ahazaza -

webrwanda
0

Aba baturage bemeza ko bataramenya ibyiza by’ubwo bwishingizi baremberaga mu ngo, ibyashoboraga no kubakururira impfu mu gihe badafite amafaranga ahagije yo kwivuza.

Umubyeyi w’abana batanu wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Murekatete Angelique, yabwiye IGIHE ko yasobanukiwe byimbitse umumaro wo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Kuva mu 2012 sinshobora gukererwa gutanga umusanzu wa Mituweli kuko ndabyibuka ubwo nari ngiye kubyara umwana wa bucura, ni bwo banjyanye ku kigo nderabuzima barananirwa banyohereza ku Bitaro mu Ruhengeri. Nagezeyo barambaga ndetse banyongerera n’amaraso, icyo gihe nahavuye ntanze ibihumbi birenga 300 Frw.’’

Yavuze ko byamugoye ndetse hari ibyo yirengagije kugura kuko yabuze amafaranga kugeza agurishije umurima we n’inka yahakaga.

Ati “Nibaza ukuntu ntanze amafaranga ashobora kuntangira umusanzu w’imyaka 20 numva amakosa ari ayanjye ku buryo n’ubu sinshobora gukererwa na gato.’’

Munyanshoza Jean Pierre wo mu Murenge wa Nyange, yavuze ko usibye serivisi bahabwa biboroheye, umuryango afite adashobora kuwuvuza adakoresheje ubwishingizi.

Yagize ati “Mfite abana 12 urumva ku mwaka simburamo nka bane barwara ubwo se urumva ayo mafaranga ntafite Mituweli nayabona? Ubu iyo hari urwaye anyarukira kuri poste de Santé bakamuvura, akaza atarembeye mu rugo kuko aba avuwe hakiri kare.’’

Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ifatiye runini abatari bake bitewe no kuba igabanya ikiguzi cy’ubuvuzi.

Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango mu Ishami rya Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye IGIHE ko bifashishije Tour du Rwanda 2021 bashaka gutanga ubutumwa buhamagarira Abanyarwanda kwishyura Mituweli no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.

Ati “Nta kigo wabona gihuza Abanyarwanda bose nkuko RSSB ibikora. Usanga Mituweli na Ejo Heza bikenerwa n’Abanyarwanda muri rusange. Aho duca ubona ko abaturage niba babonye RSSB bibuka ko bagomba kwishyura Mituweli no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.’’

Imibare igaragaza ko 85.5% bamaze gutanga Mituweli mu gihe habura amezi atagera kuri abiri ngo umwaka urangire.

Ntigurirwa yakomeje ati “Ntabwo turagera aho twifuza kugera, kuko tugomba kuba turi ku 100%.”

Yahamagariye abaturarwanda kurushaho kwitabira gutanga Mituweli, anabasaba gutangira kwishyura iy’umwaka utaha.

Ati “Indwara itera idateguje, ubu abantu bashobora gutangira kwishyura umusanzu w’umwaka wa 2020/2021 ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza, kwegera Sacco cyangwa abakozi ba Irembo na MobiCash ku buryo tariki ya 1 Nyakanga zizagera baramaze kwishyura.

- Ejo Heza nayo imaze gushinga imizi

Uretse Mituweli ariko hari n’Ubwizigame bw’igihe kirekire bwa EjoHeza, bwashyiriweho gufasha abaturage guteganyiriza ahazaza.

Munyanshoza Jean Pierre watangiye gukorana na Ejo Heza mu 2019 yagaragaje ko yatangiye kubona umusaruro.

Yagize ati “Ku ruhande rwa Leta bampaye amafaranga ibihumbi 11.250 Frw, ubu maze kugira ubwizigame bw’amafaranga 45.250 Frw, buri uko nizigamiye mbona ubutumwa bugufi kuti telefoni iyo nujuje uruhare rwanjye na Leta ihita ishyiraho urwayo bakampa ubundi butumwa bw’umusanzu wose mba ngejejemo.’’

Uyu muturage w’i Musanze yavuze kwizigamira byahoze ari iby’abakozi ba Leta ariko “ubu nashyizemo umwana wanjye kubera ko nabikunze numvise bifite inyungu, nteganya no gushyiramo n’abandi.”

Itangishaka Theonille na we yagize ati “Ejo heza icyo maze kuyungukiramo; Leta yampaye uruhare rwayo rw’amafaranga 11.500, ndashimira Leta yacu kuko idutekerereza ibyo tutabashije kwitekerereza. Niteguye kuzagobokwa ngeze mu zabukuru kandi ngize n’ibyago natabarwa umuryango wanjye utavunitse kandi ntanga umusanzu wanjye bitangoye, ubu maze imyaka ibiri nizigamira.”

Mujawamariya Spéciose utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro amaze imyaka itatu yinjiye muri Gahunda ya Ejo Heza kandi yayibonyemo umusaruro.

Ati “Inyungu maze gukuramo ni uko mfite aho niteganyirije, nzi neza ko mu masaziro yanjye ntazasaza nabi, nzasaza neza kuko niteganyirije. Tukimara gukangurirwa EjoHeza, numvise ari ibintu byiza cyane mpita ntangirana nayo, nshyiramo n’umwana wanjye w’imfura.’’

Mujawamariya Spéciose utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro amaze imyaka itatu yinjiye muri Gahunda ya Ejo Heza

Yavuze ko kuba ari muri Ejo Heza bimuha icyizere ko mu gihe yanakwitaba Imana, abazungura be bahabwa impozamarira.

Ati “Buri wese afite ikigega yisangamo bitagendeye ku kuba akorera Leta kuko n’abayikorera bitabiriye ubwo bwizigame nk’abandi baturage bose.’’

Mujawamariya wasobanukiwe neza akamaro ko kwizigamira anashishikariza abandi kwinjira muri EjoHeza ahereye mu matsinda y’ibimina ayobora.

Umukangurambaga wa Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali, Ngoga Emmanuel, yasabye ko buri Munyarwanda yarushaho kwitabira no kwizigamira ibizabafasha mu gihe bageze mu mage.

Ati “Ni amahirwe yashyiriweho Abanyarwanda ngo bizigame bazagire amasaziro meza bageze mu zabukuru. Abanyarwanda bakwiye kugerageza kwizigama kuko ayo mafaranga azaba anunguka. Uwizigamye neza ntaba umutwaro ku muntu wese cyangwa ku gihugu.’’

Kuri ubu abarenga 1.364.057 biyandikishije muri Ejo Heza, abagera ku 1.042.190 barizigama mu gihe amafaranga amaze kuzigamwa asaga miliyari 14 Frw.

Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango mu Ishami rya Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yavuze ko bifashishije Tour du Rwanda 2021 bashaka gutanga ubutumwa buhamagarira Abanyarwanda kwishyura Mituweli
Umukangurambaga wa Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali, Ngoga Emmanuel, yavuze ko kwizigamira muri Ejo Heza ari ingenzi kuko bigoboka umuntu mu gihe cy'ibyago
Abayobozi muri RSSB bakurikiranye Tour du Rwanda, banashishikariza abaturarwanda kurushaho kwiteganyiriza bishyura mituweli, banizigamira by'igihe kirekire
Aha ni mu Karere ka Huye, ahasorejwe etape ya kabiri ya Tour du Rwanda 2021. Abayobozi mu nzego zitandukanye muri RSSB basobanuriye abo mu Majyepfo akamaro ka Mituweli n’uburyo bwo kwizigama bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)