Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC], nyuma y'uko ikipe ye isigaye mu makipe 8 ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, avuga ko hari amakosa ikipe ye yakoze ari nayo atumye basigara, gusa ngo nta rundi rwitwazo mu cyiciro bagiyemo.
Ku munsi w'ejo nibwo hasojwe icyiciro cy'amatsinda ya shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-2021, yasize hamenyekanye amakipe 7 agomba guhatanira igikombe, ni mu gihe imwe itaramenyekana, amakipe 8 akaba agomba kurwana no kutamanuka.
Mu makipe 8 agomba kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 harimo na Gasogi United yasigaye kubera ibitego. Ku munsi w'ejo yanganyije na Rayon Sports 1-1 bituma iba iya gatatu mu itsinda hazamuka Rayon Sports ifite amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w'ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w'igitego 1, Kiyovu Sports ifite amanota 7.
Nyuma yo kuvamo, KNC yavuze ko muri rusange atishimiye uko ikipe ye yitwaye kuko hari amakosa bakoze ari nayo atumye bisanga mu makipe agomba gusigara.
Ati'hari amakosa twakoze. Mbere na mbere amakosa yo kudatsindira Rutsiro hano ntekereza ko adukozeho icyo ni kimwe, undi mukino twakinnye na Kiyovu Sports igihe tubona ikarita itukura mu minota ya mbere, biriya bitego bine ntekereza ko ari byo bituvanyemo.'
Akomeza avuga ko n'ikindi cyiciro bagiyemo gikomeye kuko harimo amakipe akomeye ariko nta rundi rwitwazo.
Ati'icyo ntekereza mu makipe adashoboye kuzamuka Gasogi wayishyira ku rwego rwayo bitewe n'itsinda twari turimo, icyiciro tugiye kujyamo harimo amakipe akomeye, harimo izo za Kiyovu, za Musanze tuzatikurana uko biri kose ni ugushaka amanota nta rundi rwitwazo.'
Mu gihe hasigaye umukino umwe w'ikirarane, amakipe agomba guhatanira kutamanuka yamenyekanye ni 7 hasigaye imwe. Ayo ni; Kiyovu Sports, Gasogi United, Musanze FC, Sunrise FC, Etincelles FC, Espoir FC na AS Muhanga.