U Bufaransa bukwiriye kuzirikana akababaro k'abanyarwanda – Nicolas Sarkozy - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sarkozy yabigarutse mu kiganiro kirekire yagiranye na Le Point kivuga ku mubano na Politiki y'u Bufaransa muri Afurika, by'umwihariko mu Rwanda, Algerie, agace ka Sahel, Tchad n'ahandi.

Kuva mu 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda nyuma ya Michel Flesch wavuye kuri izo nshingano icyo gihe. Gusa kuva Macron yajya ku butegetsi, habayeho ibikorwa byinshi bigamije kuzahura imikoranire y'u Bufaransa n'u Rwanda mu ngeri zose aho nka Centre Culturel y'Abafaransa yari yarafunzwe, igiye kongera gusubukura ibikorwa.

Sarkozy yabajijwe icyo atekereza ku kuba u Bufaransa bugiye kumara imyaka 11 nta Ambasaderi bufite mu Rwanda, avuga ko icy'ingenzi kurusha byose ari ukubaka umubano mwiza hagati y'ibihugu.

Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yavuze ko mu gihe cye, ariwe Perezida wa Mbere wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya Unesco i Paris. Ati 'Ntabwo yari yarigeze yakirwa n'undi muyobozi [w'u Bufaransa] uwo ariwe wese'.

Sarkozy nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aba Perezida wa Mbere w'u Bufaransa ubikoze nyuma ya 1994, aho yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akagaruka ku buryo igihugu cye cyatereranye abanyarwanda.

Ati 'U Bufaransa bikwiriye kuzirikana kandi bugaha agaciro akababaro k'abanyarwanda. Benshi mu Bufaransa bangiriye inama yo gukora ibitandukanye, ariko nashakaga gukora ikimenyetso cyo kuganira hagati y'ibihugu byombi.'

Iyo nzira ya Sarkozy ntiyigeze ikomezwa n'uwamusimbuye François Hollande wayoboye iki gihugu kuva mu 2012 kugera mu 2017 asimbuwe na Emmanuel Macron, ibintu Sarkozy abona ko bitari bikwiriye ahubwo hari hakwiriye gukomeza urugendo yatangiye.

Ati 'U Rwanda rukwiye kuba umwe mu bafatanyabikorwa bacu b'ingenzi muri Afurika. Uyu munsi icyo gihugu gifite abaturanyi barimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania, ni nk'akarwa gatekanye mu gace kadatekanye. Kigali ikomeje kuba Umurwa uhuza Afurika, mu myaka 25 ishize, igihugu nta bikorwa remezo cyagiraga, nta musaruro [...] akazi Perezida Kagame yakoze, karahambaye.'

Sarkozy kandi yavuze ku bakunze gushinja u Rwanda kwigizayo ururimi rw'Igifaransa, bishingiye ku buryo aricyo cyari cyarahawe intebe ku ngoma ya Habyarimana wari ushyigikiwe cyane na Mitterand wayoboraga u Bufaransa.

Yavuze ko umubano mwiza w'ibihugu udakwiriye gushingira ku muyobozi uriho, atanga urugero avuga ko igihugu kidakwiriye kubana neza na Amerika mu gihe iyobowe na Barack Obama hanyuma ngo nasimburwa na Donald Trump ibintu bidogere.

Yavuze ko kuba Perezida Kagame 'yaba atavuga Igifaransa' bitavuze ko atazaba umufatanyabikorwa mwiza cyangwa ngo yimakaze La Francophonie. Yatanze urugero agaragaza ko uyu munsi Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, wahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda avuga neza Igifaransa.

Kuva yava ku buyobozi, Sarkozy yakomeje gushimangira umubano mwiza n'u Rwanda; by'umwihariko akunda kurangira abashoramari b'Abafaransa ingeri bashoramo imari yabo mu Rwanda.

Ku ya 15 Mutarama 2018, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame. Ni urugendo yazanyemo n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora ubwikorezi bw'ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré.

Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z'amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Hari n'amakuru avuga ko Sarkozy yaba yaragize uruhare mu koroshya ibikorwa byo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda na PSG.

Bivugwa ko byaba byarashingiye ku mubano afitanye na QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari nawe Perezida wa PSG cyane ko uyu wahoze ari Perezida w'u Bufaransa ariwe watumye igurwa ry'iyi kipe ryoroha.

Sarkozy niwe mukuru w'igihugu wakoze ibishoboka byose mu kuzahura umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bukwiriye-kuzirikana-akababaro-k-abanyarwanda-nicolas-sarkozy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)