U Rwanda ruri gucanira Umujyi wa Goma wagizweho ingaruka na Nyiragongo -

webrwanda
0

Uretse kuba abaturage baraje mu Rwanda bakakiranwa yombi, bagahabwa aho kuba, ibibatunga, ubuvuzi n’ubundi bufasha nkenerwa, ariko by’akarusho kuri ubu Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, niyo iri gufasha mu gucanira umuriro w’amashanyarazi, Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko u Rwanda na RDC bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi bifatanya muri byinshi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye nayo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu dufite abarenga 600 twabahaye aho kuba bakomeje kwitabwaho.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu bice byegereye Nyiragongo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, bityo u Rwanda rubinyujije mu kigo cyarwo gitanga ingufu cya REG, rujya gufasha abatuye mu Mujyi wa Goma.

Ati “Urumva bagize ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, muri wa mubano n’ubufatanye bwiza dusanzwe dufitanye turabafasha REG ubu niyo iri kubacanira ariko ntabwo ari ibyo gusa ibihugu byombi bifatanya muri byinshi ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amage barimo.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yavuze ko no muri Kivu y’Amajyepfo, baherutse kwibasirwa n’ibiza bituma umuhanda iva muri Uvira ijya Kamanyola irangirika bikomeye, u Rwanda rwemera gufasha abaturage ba Congo kuba bakoresha imihanda yarwo.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent yavuze ko u Rwanda ruri gucanira Umujyi wa Goma rubinyujije ku muyoboro w’amashanyarazi uri muri aka gace ufite kilovolt 30.

Ati "Koko nk’uko mwabyumvise turabacanira duciye ku muyoboro wa kilovolt 30 uri ku mupaka muto uzwi nka Petite barrière kugira ngo bacane mu bice binini bya Goma, kubera ko umuyoboro wabo wabahaga amashanyarazi wagize ikibazo kubera ikirunga cya Nyiragongo cyari cyarutse hanyuma kirawusenya, biba ngombwa ko tuba tubahaye amashanyarazi kugira ngo abafashe kuba batari mu kizima."

Laurent yavuze ko mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo ibihugu byombi bizagirana ibiganiro hakarebwa niba Congo yakwishyura uyu muriro cyangwa niba hari ubundi buryo byakumvikanwaho.

Iruka rya Nyiragongo ryatumye ibice bimwe by'Umujyi wa Goma bibura umuriro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)