U Rwanda rwatanze ubufasha bw’imodoka ku bafite intege nke baruhungiyemo kubera iruka rya Nyiragongo -

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo ibihumbi by’abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha, nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyacogoye kuruka.

Mu bahungiye mu Rwanda basaga ibihumbi umunani, hari harimo abagore batwite, abana, abasaza, abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke ku buryo bitaborohera gusubira mu gihugu cyabo n’amaguru.

Inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda zateguye imodoka rusange zifasha mu gusubizayo abo banyantege nke ndetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya aba mbere bari batangiye gufashwa.

Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yavuze ko imodoka zabavanaga kuri Stade Umuganda aho abinjiriye mu mujyi wa Rubavu barajwe, zikabageza ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière , bakabareka bakambuka mu gihugu cyabo.

Yavuze ko abafashijwe bishimye, by’umwihariko uburyo Leta y’u Rwanda yababaye hafi kuva bahageze kugeza batashye.

Kugeza saa tatu za mu gitondo kuri iki Cyumweru, abari baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha basubira mu gihugu cyabo, hasigaye bake mu mujyi wa Rubavu n’abandi bagiye binjirira mu bindi bice nka Bugeshi na Busasamana.

Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

Imodoka u Rwanda rwatanze zakuraga abanye-Congo kuri Stade Umuganda ziberekeza kuri Petite Barrière
Abatwawe ni abafite intege nke barimo abamugaye, abagore batwite, abana n'abasaza
Iyo bageraga ku mupaka boroherezwaga kwambuka basubira mu gihugu cyabo
Aha bari bamaze kugezwa kuri Petite Barrière bategereje kwambuka mu gihugu cyabo
Izi modoka nizo zifashishijwe mu gutwara abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bafite intege nke



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)