Irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' rihuza urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, aho ritangwa mu byiciro bibiri, birimo icyo kwandika (essay) ndetse n'icyo kubazwa (quiz), abatsinze bagahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda(RSE).
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu myaka yashize, bavuze uburyo ryabafunguye amaso bagatangira kwitabira ibikorwa byo kwizigamira binyuze mu kugura imigabane, ibyatumye babasha kubona igishoro nyuma yaho bakagikoresha mu bikorwa byabo by'ishoramari.
Redempta Singiza witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko we n'itsinda ry'abanyeshuri batanu bafatanyaga kwizigamira, bitabiriye iri rushanwa bakaza gutsinda, bigatuma bakuramo amafaranga yatumye bishingira ubucuruzi bwabo nyuma yo kurangiza kaminuza.
Yagize ati 'Ubwo twumvaga irushanwa, twumvise neza ko ari amahirwe yo kuzamura itsinda ryacu ryo kwizigamira. Nari mu itsinda ry'abantu batatu barushanyijwe mu cyiciro cyo kwandika, kandi twabaye aba mbere, mu gihe abandi batatu (bo mu itsinda ryabo ryo kwizigamira) nabo bitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kubazwa (quiz) kandi nabo babaye aba mbere.'
Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika icyo gihe bahembwe imigabane ihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 400 000, bahise baguramo imigabane muri I&M Bank isanzwe iri mu bigo byanditswe kuri RSE.
Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika (quiz) bahembwe imigabane ihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 700 000, nabo bayakoresha bagura imigabane muri BK Group Plc (Banki ya Kigali).
Nyuma yo kurangiza kaminuza muri 2018, aba banyeshuri batangije ikigo cyabo cy'ubucuruzi bacyita 'Reliable Immense Company Ltd', bagamije gutanga amahugurwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse no kubaka 'software'.
Muri 2019, bagurishije imigabane bari bafite muri BK ubundi bagura ubucuruzi bwabo.
Singiza yagize ati 'Twagumanye imigabane yo muri I&M Bank kandi turacyayibonaho inyungu. Isoko ry'Imari n'Imigabane ritanga uburyo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari by'igihe kirambye.'
Yasabye urubyiruko rucyiga muri kaminuza gukoresha aya mahirwe yo kwitabira iri rushanwa, ati 'Ni ingenzi cyane kuko mu gihe bazaba barangije amashuri yabo, bazaba bafite igishoro cyo gutangiza ibikorwa by'ubucuruzi bwabo bakihangira imirimo. Iri rushanwa kandi rifungura ibitekerezo by'abanyeshuri bakiri mu mashuri makuru na za kaminuza ku buryo batangira gutekereza nka ba rwiyemezamirimo.'
Kubahoniyezu Theogene nawe wari witabiriye iri rushanwa mu cyiciro cy'ababazwa, akaba yari no mu itsinda ryo kwizigamira rimwe na Singiza, yavuze ko iri rushanwa ryamubereye ikiraro cyo kwihangira umurimo mu karere ka Rusizi, aho afite ikigo cye cy'ubucuruzi, ndetse akaba n'umunyamigabane muri Reliable Immense Company Ltd.
Yagize ati 'Iri rushanwa ryadufunguye amaso, twabanje kuzamura Reliable Immense Company Ltd. Nanjye nashoboye gutangira ubucuruzi bwanjye bufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 2 bitewe n'inyungu ku migabane nakuye ku Isoko ry'Imari n'imigabane ndetse n'ikigo mpuriyeho na bagenzi banjye.'
Yavuze ko bakoreshaga inyungu bakuye mu migabane baguze, bakongera kuyishora mu kugura indi migabane kugira ngo bakomeze kugira ubwizigamire buhagije mu gihe kirambye.
Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry'Imari ry'u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yavuze ko iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry'Imari n'Imigabane.
Yagize ati 'Urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari mu bigo biri ku Isoko ry'Imari n'Imigabane kuko bibategura kuzavamo abashoramari bakomeye mu myaka iri imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry'Isoko ry'Imari n'Imigabane muri rusange.'
Yavuze ko uburyo bwiza urubyiruko rwashoramo imari byanyura mu bikorwa byo kwishyira hamwe mu matsinda agamije kwizigamira.
Ati 'Urubyiruko rukwiye kwizigamira ndetse no gushora imari binyuze mu kugura imigabane ku Isoko ry'Imari n'imigabane. Ubwo buryo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari buzatuma abantu bagira urubyiruko rwubaka ibintu birambye.'
Abashaka kwitabira irushanwa ry'uyu mwaka, bashobora kunyura ku rubuga rwa http://investor.cma.rw/ kandi itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 21 Gicurasi 2021.
Amafoto yafashwe mbere y'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19