Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie w'imyaka 75 yagejwe mu rukiko nyuma y'iminsi 14 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Gikondo, aho Ubushinjacyaha busobanura ko ariwe witwaga Nyirankundabanyanga Eugenie wakatiwe n'inkiko gacaca mu 2007 akaza guhindura umwirondoro we mu rwego rwo kwihisha ubutabera.
Ubwo yakatirwaga n'Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Gatenga ku wa 24 Ugushyingo 2007, nyuma y'uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n'Interahamwe.
Nyirankundabanyanga ntabwo yari ahari kuko yari yarahungiye muri Kenya nk'uko bisobanurwa n'Ubushinjacyaha ariko akaza kugaruka nyuma y'imyaka irindwi yarahinduye amazina yitwa Nkundabanyanga Eugenie.
Hashingiwe ku itegeko ngenga ryo mu 2012 rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari biri mu bubasha bwazo, ku wa 18 Nzeri 2018 Ubushinjacyaha bwandikiye Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, buyisaba inyandiko z'icyemezo cy'Inkiko Gacaca cya Nyirankundabanyanga. Nyuma y'umunsi umwe bwahawe inyandiko irimo ifishi y'urubanza igizwe na kopi ebyiri, zigaragaza ko yakatiwe n'inkiko imyaka 30 y'igifungo.
N'ubwo kuri iyo fishi hagaragara ko uwakatiwe n'Inkiko Gacaca yitwa Nyirankundabanyanga, uwatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021 ni umukecuru w'imyaka 75 witwa Nkundabanyanga, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ari we wakatiwe ahubwo ko icyabayeho ari uguhindura izina.
Mu guhamya neza iyo ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakoze iperereza ryimbitse ku hantu Nkundabanyanga yari atuye mbere yo kuza gutura i Kigali muri Kicukiro, aho ni mu Karere ka Gicumbi. Mu batangabuhamya barimo abavukanye n'umugabo we Birushyabagabo Antoine ndetse n'abahoze baturanye nawe bemeza ko yitwaga Nyirankundabanyanga ariko akaza kubihindura nyuma.
Ku ruhande rw'uregwa yireguye avuga ko atigeze yitwa Nyirankundabanyanga ndetse ko ibyangombwa bimuranga byose kuva mu bwana bwe byanditsweho Nkudabanyanga ndetse n'ifishi ya batisimu ariyo mazina yanditseho bityo ko abamuhimbira andi mazina ari abatamushakira ibyiza.
Yagaragaje ko uretse n'ibyangombwa bigaragaza amazina ye bwite, ko mu 2016 yanabiburanyeho mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge bikagaragara ko atigeze ahindura izina ahubwo ko yitwa Nkundabanyanga aho kuba Nyirankundabanyanga, bityo umwunganira mu mategeko yavuze ko bashobora kuba baritiranyije abantu babiri batandukanye.
Yagize ati 'Umuntu wakoze ibyaha rwose akwiye kubihanirwa ariko ntiwahana umuntu utarakoze icyaha, ntabwo umuntu yaguhanira ibyo abandi bakoze.'
Ku kijyanye no kuba yarahungiye muri Kenya agamije guhunga ubutabera yavuze ko yagiyeyo agiye kwivuza uburwayi bwari bwaramubase burimo ubw'umutima avuga ko akirwaye, igituntu cyo mu maraso na Diabete, kandi yagarutse ubwo yumvaga ko abana be b'abakobwa bagurishishe umurima kandi nta burenganzira babiherewe.
Umwunganizi we Me Kanyabitaro Benoit yavuze ko nta n'impamvu y'uko uru rubaza rwakandikwa bundi bushya ngo kuko rutabayeho. Yagaragaje ko ifishi ya CNLG igaragazwa n'Ubushinjacyaha itagaragaza icyaha Nyirankundabanyanga wakatiwe yazize kuko ahagombaga kwandikwa ibyaha nta kintu cyanditseho bityo akabona nta cyashingiweho ahabwa igihano cy'imyaka 30.
Inzitizi y'uburwayi nta shingiro yahaweâ¦
Me Kanyabitaro yagaragaje ko uyu mukecuru w'imyaka 75 afite ikibazo cy'uburwayi ndetse na nyir'ubwite avuga ko n'ubwo yivuje ariko indwara y'umutima akiyigendana kandi ko kuburana muri ubwo buryo bitamukundira kuko atabasha gukurikira ibyo aregwa.
Inteko iburanisha yafashe umwanzuro ko iyo nzitizi itahabwa ishingiro bitewe n'uko Nkundabanyanga atagaragaje impapuro zemejwe na muganga ko afite ubwo burwayi koko.
N'ubwo iyi nteko yategetse ko urubanza rukomeza uregwa yahawe uburenganzira bwo kujya anyuzamo akicara kuko yagaragazaga intege nke z'umubiri kandi yavuze ko atari no kumva neza ibivugirwa mu rukiko.
Mu bindi byagaragajwe n'uko Me Kanyabitaro yavuze ko uwo yunganira amaze iminsi 14 afunzwe mu buryo bunyuranye n'amategeko, asaba urukiko ko yarekurwa cyangwa agakatirwa, urukiko rwanzuye ko ibyo bizareberwa hamwe mu rubanza rutaha kuko iki kirego cyaje nyuma y'ibyo aregwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro ko isomwa ry'urubanza rizasubukurwa ku wa 21 Gicurasi 2021 saa Saba z'amanywa.