Ubushinjacyaha bw'i Paris bwahagaritse gukurikirana Abajenerali b'Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside…Byashenguye Ibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cy'Ubushinjacyaha bw'i Paris cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2021, buvuga ko gishingiye ku kuba bwarabuze ibimenyetso bigaragaza ko bariya basirikare b'u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Abasirikare batanu bariho bakorwaho iperereza barimo uwari umuyobozi w'iriya Operation ari we Général Jean-Claude Lafourcade, hakaba na Jacques Lanxade wari Umugaba Mukru w'Ingabo z'u Bufaransa ubwo Jenoside yabaga.

Umushinjacyaha Rémy Heitz wari uyoboye ririya kurikirana, yavuze ko mu iperereza bakoze babuze ibimenyetso bishinja bariya basirikare akaba ari yo mpamvu basabye urukiko guhagarika kiriya kirego nubwo icyemezo cya burundu kitarafatwa.

Umuyobozi w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi (IBUKA), Nkuranga Egide avuga ko bibabaje kubona Ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu bwihandagaza bukavuga ko nta bimenyetso bishinja bariya basirikare bihari nyamara batarabishatse.

Yagize ati 'Ibimenyetso se babibona batabishatse ? Babanze babishake noneho bavuge ko babibuze. Ibimenyetso simusiga birahari byinshi, harimo na benewabo b'Abafaransa bagiye babyandikaho.'

Nkuranga Egide avuga ko hari abasirikare b'Abafaransa bafashe ku ngufu Abatutsikazi muri Jenoside.

Yakomeje agira ati 'Njye ubwanjye nzi umudamu w'Umufaransakazi wari mu Rwanda wabyanditseho, hari n'ibindi bimenyetso, hari abandi bagiye babyandikaho.'

Iki cyemezo gifashwe n'Ubushinjacyaha nyuma y'igihe gito hasohotse raporo ebyiri zigaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi zirimo n'iyakozwe n'u Bufaransa yiswe Duclert.
Nkuranga Egide avuga ko bumvaga ko nyuma ya ziriya raporo hagiye gukurikiraho gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside none ahubwo batangiye kubisubiza inyuma.

Yagize ati 'Biradutunguye ko parike ya Paris yasabye ko badakurikiranwa kandi ubundi parike ari yo yakagombye gufata iya mbere kugira ngo ishakishe n'ibyo bimenyetso.'

Kuva muri 2005 imiryango inyuranye irimoIBUKA , Survie, FIDH n'abandi bantu batandatu barokokeye Jenoside mu Bisesero, batanze ikirego bagaragaza ko abasirikare bari muri opération Turquoise batereranye Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bigatuma Interahamwe zica abagera mu 4 000.

Nkuranga avuga ko nk'imiryango yari yaratanze kiriya kirego giteshejwe agaciro n'abagombaga kugikurikirana, bagiye kwicara bakaganira ku cyo bakora.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubushinjacyaha-bw-i-Paris-bwahagaritse-gukurikirana-Abajenerali-b-Abafaransa-bakekwaho-uruhare-muri-Jenoside-Byashenguye-Ibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)