Ubuzima bw'umuhanzi Big Boss buri mazi abira,aratabaza(amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba n'umunyarwenya Habanabashaka Thomas uzwi ku mazina ya Big Boss arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho arasaba abakunzi be ndetse n'abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho no mu bushobozi kugira ngo adahitanwa n'uburwayi.

Uyu mugabo umaze kumenyerwa n'Abanyarwanda kubera imiterere ye y'umubyibuho udasanzwe n'uburyo akoramo umwuga wo gusetsa, yashyize hanze amashusho amugaragaza ahumekera mu byuma byongera umwuka kwa muganga asaba Abanyarwanda kumuba hafi.

Mw'ijwi riri ridafite ingufu, Big Boss avuga ko ubuzima bwe butameze neza habe na gato kubera uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso akaba amaze iminsi mu bitaro yitabwaho n'abaganga.

 

Yatangiye agira ati ' Ndabasuhuje abantu bose bakunda Big Boss aho bari hose Imana ibafashe, rero Big Boss ntago meze neza ndarwaye ndwaye umuvuduko w'amaraso meze nabi cyane ndi mu bitaro bikuru za Mayami za Rubavu, mu by'ukuri sinzi nimba mwarandebaga munkunda koko, murankunda se koko '

Asa nk'usetsa yakomeje agira ati ' nk'ubu naba ndwaye mukavuga ati bimeze bite? umuntu ushaka gufasha tayali yabikora, nta muntu urwara ngo yifashe kandi ubu burwayi buba bukaze '

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwumuhanzi-big-boss-buri-mazi-abiraaratabazaamashusho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)