Ubuzima bwagarutse i Rubavu: Amasoko, ubucuruzi n’amashuri byongeye gufungura -

webrwanda
0

Iki kirunga giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu.

Kuva kuri uwo munsi abaturage barakangaranye, amakuru atangira kuvuga ko Nyiragongo ishobora kuruka ikageza no mu Rwanda bityo abo muri Rubavu na bo bakagirwaho ingaruka na cyo.

Nyuma y’iminsi ibiri ikirunga kirutse, hadutse imitingito idasanzwe yibasira Akarere ka Rubavu isenya inzu, abaturage bava mu byabo bamwe barahunga.Inzego zitandukanye zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage.

Umutingito wangije byinshi

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [Minema] ku bufatanye n’inzego z’Ibanze bakomeje gukora ibarura ry’ibikorwa byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Imibare IGIHE yahawe n’ubuyobozi mu mpera z’icyumweru gishize yagaragazaga ko nibura kugeza ku wa 27 Gicurasi inzu zasenyutse ku buryo zitazongera gusanwa bizasaba kongera kubaka bundi bushya zari 359.

Ni mu gihe izagize imitutu kugeza kuri iyo tariki zari 1597 ku buryo isaha iyo ari yo yose zahirima cyangwa umutingito wakongera kugaruka zikaba zasenyuka.

Icyo gihe ubuyobozi bwagaragazaga ko nibura kugeza tariki 26 ingo zari zimaze kwimurwa zari 127 nyuma y’uko inzu zari zicumbitsemo zari zasenyutse.

Ibindi bikorwa byabarurwaga kugeza icyo gihe nk’ibyari bimaze kwangizwa n’imitingigo byarimo hoteli eshanu, ibyumba by’amashuri 63, inzu ebyiri z’amacumbi y’abarimu ndetse n’ubwiherero 47.

Hari ibitaro bya Gisenyi bagizweho ingaruka ku buryo serivizi zitandukanye zimuriwe mu bitaro bya Ruhengeri n’ahandi. Imihanda ya ADEPR-Mujomba, uwa Mostej-BNR, uwa Rubavu-Kigali-Station SP-Station Gemeca yarangiritse. Inzu z’ubucuruzi, amabanki ndetse n’isoko rya Gisenyi na byo byahise bifunga imiryango icyo gihe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Kayumba Rugina Olivier yavuze ko kuri ubu hari hari gutangwa ubufasha ku bagizweho ingaruka n’imitingito aho abatishoboye bahabwa ibiribwa.

Ati “Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi, imiryango 657 yahawe ubufasha bw’ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’ibishyimbo. Banahawe ibiryamirwa birimo imikeka, ibiringiti n’ibikoresho by’isuku. Igikorwa cyo gutanga ubufasha kirakomeje nyuma y’isesengura rigenda rikorwa.”

Yakomeje agira ati “Mu bagizweho ingaruka n’imitingito, hafashwa abatishoboye. Hari abazafashwa gusana ahadateye ikibazo n’aho abantu bazimuka bitewe n’imitutu ihari.”

“Hari abazahabwa ibikoresho by’ibanze ariko wenda icyo navuga nk’uko abahanga bari gukomeza kubigaragaza, mu cyumweru gitaha imitingito izaba yatuje, tuzareba niba hari amazu yasangiritse azasanwa cyangwa ayo kubaka bundi bushya, ariko nanone hazakorwa igenzura harebwe niba aho abaturage batuye ari ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga no mu bindi bihe.”

Ubuzima bwongeye kugaruka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko amashuri yose agomba kongera gutangira amasomo yaba ayari yarafunze n’ayo abayigaho hari barimuriwe ku bindi bigo bitagezweho n’imitingito.

Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito.

Ubuyobozi bw’Intara y’u Burengerazuba butangaza ko nibura inzu 212 zamaze kugenzurwa kandi zemejwe ko zishobora gusubira mu bikorwa by’ubucuruzi.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’Impuguke zaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, zigaragaza ko inzu zemerewe gukorerwamo n’izindi ba nyirazo basabwa kuba bategereje mu gihe gito.

Habitegeko yavuze ko ibikorwa byafunguye ndetse ubuzima bwongeye gusubira ku murongo ndetse abaturage basabwa gusubira mu kazi kabo.

Ati “Isoko rya Rubavu ryari ryafunze twihutiye kurifungura kugira ngo abantu bakore ubucuruzi, amashuri yongeye gufungura, hari ibikorwaremezo byari byangiritse birimo amazi hasanywe imiyoboro igeze kuri itanu, amashanyarazi yarasanywe.”

Yakomeje agira ati “Abikorera na bo twabasabye kogera gusubira mu bikorwa byabo, abacuruzi nababwira ko ubuzima bwagarutse, abari bagize ubwoba kubera imitingito iragenda igabanyuka ku buryo bufatika, rero nibagaruke batange serivisi zabo kuko abaturage barazikeneye.”

Guverineri Habitegeko avuga ko abafite amakenga bashobora kwegera itsinda ry’akarere ribishinzwe, rikabafasha gukora ubugenzuzi bwimbitse ariko muri rusange abantu bose bakaba basabwa gusubira mu mirimo ndetse n’abaturage bari barahunze bakagaruka mu byabo.

Muri aka karere kandi hakomeje ibikorwa byo kwita ku mpunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Rwanda aho kuri ubu abahasigaye bagera ku 1490, bari mu nkambi ya Busasamana mu gihe hari n’abandi bagiye bacumbika hirya no hino haba muri za hoteli ndetse no mu nshuti cyangwa abavandimwe babo b’Abanyarwanda.

Ubuzima i Rubavu bwongeye kugaruka n'amashuri yongeye gusubukurwa abanyeshuri basubira ku masomo
Gusubukura amasomo kandi byajyanye no kongera gusubukura serivisi zirimo Isoko rya Rubavu, amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari bimaze iminsi bifunze kubera imitingito



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)