'Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza' Ibi ni ibyavuzwe n'umuhanga witwa Plato, akaba umucurabwenge w'umugereki wabayeho kera cyane yavutse mu mwaka 428 mbere y'ivuka rya Yesu.
Dushingiye kuri ibi yavuze, tukanareba uko ugenda utera imbere n'uko ukoreshwa ahanyuranye, nta kabuza koko umuziki ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.
Mu mico yose, indimi zose, amoko yose, turaririmba, twumva indirimbo ndetse turanazibyina.
Ibyiza 10 kumva umuziki bitumarira
1. Bigabanya umunaniro (stress) no kwiheba
Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura na byinshi bidutera stress, ibindi bikaduhangayikisha ndetse bikadutera kumva tudatuje.
Mu guhangana na byo ikintu cya mbere wagakoze ni ukumva umuziki utuje ndetse byashoboka ukaba utarimo ibicurangisho cyangwa harimo bicyeya, kugira ngo utwarwe n'amagambo yubatse iyo ndirimbo. Aha si byiza gukoresha indirimbo zirimo ingoma zidunda, ndetse ntabwo ari indirimbo zirebwa, ni izumvwa gusa (audio).
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2007 bugaragaza ko utuma cortisol igabanya igipimo yari igezeho nuko bigafasha mu kugabanya stress. Si ibyo gusa kuko niba wababaye, warakaye se, no kumva udatuje, umuziki utuje ni umuti mwiza.
Aha ni wowe nyirubwite uhitamo uwo ushaka, wumva ukunze kandi ukugwa ku nzoka, niyo mpamvu tutavuga ngo uzumve indirimbo iyi n'iyi.
2.Bigabanya uburibwe
Iyo bigeze mu kugabanya uburibwe usanga umuziki wihariye. Abahanga bavuga ko umuziki utuma harekurwa umusemburo wa dopamine ukaba umusemburo utuma wumva uruhutse kandi wishimye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 bugakorerwa ku bantu bari bamaze kubagwa, bwagaragaje ko kumva indirimbo kuri bo byatumaga nyuma yo kuva mu kinya batumva uburibwe kimwe n'abatawumvaga.
Ubundi bwakozwe mu 2013 ku bantu barwaye indwara zo kuribwa mu ngingo n'imitsi bwerekanye ko na bo byabagabanyirizaga uburibwe, bakumva baruhutse kandi kuribwa bikagenda.
Ikindi gihe niwumva uri kuribwa aho kwihutira gufata aspirin cyangwa paracetamol na ibuprofen, uzafungure radiyo wiyumvire umuziki ukunda, ku kariro gacye, uzumva uburibwe bugiye.
3. Bituma ubudahangarwa bukora neza
Akandi kamaro ni uko utuma ubudahangarwa bugira ingufu.
Iyo uri kuwumva umubiri wawe wongera igipimo cya Immunoglobulin A. Iyi izwiho kugira uruhare mu gutuma uturemangingo dukora neza kandi umubiri ugahorana itoto.
Ndetse si ukuwumva gusa kuko no kuririmba uri kumwe n'abandi (korali) bizamura ibyiyumviro, ndetse bikagabanya cortisol twabonye ko iyo izamutse bitera stress.
Ibi mu kubikora tangira wumva indirimbo ukunda, ugerageze kujya uyigana, niba ufite abo mubana ubasabe mufatanye kuririmba, ibi bizakurinda indwara nyinshi kandi bitume ugira ubudahangarwa bufite ingufu.
4. Bifasha gukora siporo
Ibi byo abakora siporo muri gym tonic babizi kurusha abandi. Si bo gusa kuko n'abakora siporo yo kwiruka dukunze kwita gukora cross, iyo uyikoze uri kumva umuziki muri ecouteur, ugera kure kurenza iyo utawumva.
Kuwumva uri kwiruka bikurinda kunanirwa vuba.
Hano noneho ho rero biratandukanye, kuko ho bisaba kumva uvuduka kandi urimo ingoma (beat) nyinshi ku buryo uguha rhythm ugenderaho, mbese ukumva uri mu kinyenga. Akenshi muri gym tonic hifashishwa imiziki yo mu bwoko bwa techno naho mu kwiruka ushobora kumva reggae cyangwa rock ariko idakabije.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva umuziki uri muri siporo byongera 15% ku gihe n'ingufu ukoresha iyo utawumvaga.
5. Byongera ubwenge bwibuka
Umuziki kandi ufasha umuntu kwibuka ibyahise kurenza uwutawumva. Nk'uko twabibonye mbere, bituma umusemburo wa dopamine urekurwa ku bwinshi nuko bigafasha mu kwiga no kwibuka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo wiga uri kumva akaziki gatuje bigufasha gufata mu mutwe vuba, gusa hano bigusaba kuba ubasha guha agaciro ibyo usoma kurenza ibyo uri kumva.
Ku bantu barwaye indwara ya stroke, ubushakashatsi bwerekana ko iyo bumva uwo bihitiyemo bifasha ubwonko bwabo kugaruka ku murongo vuba ndetse bakabasha no kuba bakibuka ibyabaye mbere yuko barwara.
6. Bifasha gusinzira neza
Niba ujya ugira ikibazo cyo gusinzira, mbere yo kuryama banza ufate nk'iminota micye wumve umuziki utuje, nuryama uzasinzira neza. Gusa uzirinde kumva imiziki y'ingufu nka rock na techno kuko yo yatuma ahubwo ubura ibitotsi.
Iyo uri kuwumva bituma ibindi bitekerezo bikuvamo, ukaruhuka kandi ukaryama ufite akanyamuneza nuko bigafatanya kukuzanira ibitotsi.
Iyo wasinziriye neza, ubyuka waruhutse nuko bigatuma uwo munsi wirirwa ufite ingufu mu kazi.
Bigire akamenyero mbere yo kuryama ufate iminota hagati ya 30 na 45 wiyumvira akaziki gatuje, uzajya usinzira neza.
7.Bifasha kurya buhoro kandi bicye
Gucuranga uturirimbo dutuje mu gihe uri kurya bifasha abantu kugabanya umuvuduko mu kurya.
Ibi rero bituma uhaga vuba kandi utariye byinshi, ibi bikaba byiza cyane ku bantu bifuza gutakaza ibiro, kuko uko urya bike, niko umubiri ukoresha byinshi birenze ibyinjiye, bikaba byagufasha kugabanya ibiro.
Mu gihe rero wifuza kutarya byinshi, gerageza ufatire ifunguro ahari urumuri rucye kandi hari umuziki utuje, bizagufasha.
8. Bifasha imitsi y'amaraso gukora neza
Iyo uri kumva umuziki ushimishije wumva akanyamuneza kandi ukishima. Ibi wumva bikubaho mu gihe uri kuwumva bigirira akamaro umutima n'imiyoboro ijyana amaraso ahanyuranye mu mubiri.
Utuma endothelium ikora neza. Iyi endothelium tuyisanga no mu nsoro zitukura. Imikorere myiza ya endothelium ni ryo banga ry'imikorere myiza y'urwungano rw'amaraso.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bwagaragaje ko kumva umuziki bizamura igipimo cya FMD (Flow Mediated Dilation) kuri 26%. Iyi FMD niyo ipima imikorere myiza ya endothelium.Kuri ibi, kumva umuziki bingana no guseka, inyungu yabyo ku mutima irangana.
Kandi uzamura igipimo cya nitric oxide ikaba izwiho kuba ariyo ituma imiyoboro y'amaraso yaguka nuko amaraso agatembera neza.
9. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w'amaraso
Kumva umuziki utuje buri gitondo na ni mugoroba byibuze iminota 30 bituma umuvuduko w'amaraso ukabije ugenda ugabanyuka.
Ubushakashatsi bugaragza ko kuwumva byibura iminota 25 ku munsi, mu gihe cy'ibyumweru 4 bigabanya igipimo cyo hejuru cya SBP (Cystolic Blood Pressure), ukaba umuvuduko umutima ukoresha wohereza amaraso mu mubiri.Ufasha kandi mu gukira vuba ku barwaye umutima n'indwara zijyana na wo zose.
10. Bifasha abarwaye stroke gukira vuba
Nubwo twari twabivuze hejuru, ariko by'umwihariko ku barwaye stroke, dore ko ari indwara ifata ubwonko, kuwumva bigufasha gukira vuba.Si ugukira gusa kuko binagufasha kuruhuka no kumva utuje.
Uzamura igipimo cy'ibyishimo ndetse unatuma umuntu yumva akanyabugabo bigafasha gukira vuba. Kuko utuma ubwonko bubasha gusana ku buryo bwihuse ahari hangiritse.
Niba hari umuntu rero uzi ko yigeze yarwara stroke, mubwire ko kumva umuziki utuje akunda bizamufasha gukira vuba.
Muri macye nk'uko tubibonye umuziki ni umwe mu miti ku bintu byinshi, kandi si umuti ugurwa amafaranga menshi, kuko n'iyo wagura memory card ugashyira muri telephone, wajya wiyumvira uwo ukunda wose, igihe cyose uwukeneye.
Source: umutihealth.com
Source : https://agakiza.org/Ubuzima-Ibyiza-10-byo-kumva-umuziki.html