Ubwinshi bw'abava muri Gisenyi bwatumye imodoka zitarwa abagenzi ziba iyanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Rubavu kamaze iminsi itatu kibasiwe n'imitingito yatewe n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Bamwe mu batuye muri kariya Karere ka Rubavu, bakomeje kugirwaho ingaruka n'iyi mitingito yasenyeye bamwe ndetse ikangiza n'ibikorwa remezo bimwe na bimwe.

Hari abari kurara hanze mu gihe hari n'abakomeje guhunga berecyeza mu bindi bice by'Igihugu birimo no mu Mujyi wa Kigali.

Ibi kandi byatumye hari amashuri afungwa, bikaba byatumye hari abanyeshuri bakenera imodoka barecyeza mu miryango yabo.

Kubera ubwinshi bw'abari kuva muri kariya Karere berecyeza mu Mujyi wa Kigali, imodoka zitwara abagenzi ziri kubona umugabo zigasiba undi.

Bamwe mu babuze imodoka, bavuga ko badasubira mu ngo zabo kuko n'ubundi badataha ngo bararyama mu nzu, bakavuga ko bategereza kugeza igihe baboneye imodoka.

Bamwe mu batuye mu duce twibasiwe n'imitingito bahimuwe bakaba bahawe aho baba bacumbikiwe hakaba n'abandi bakomeje kurara hanze.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire uyu munsi yasuye kariya Karere aho yagiye kureba bimwe mu bikorwa byangijwe n'imitingito ndetse akaba yagiranye inama n'abayobozi mu nzego zitandukanye muri kariya Karere kugira ngo harebwe uko bahangana n'ingaruka z'iyi mitingito.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ubwinshi-bw-abava-muri-Gisenyi-bwatumye-imodoka-zitarwa-abagenzi-ziba-iyanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)