Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, abo kwa Rusesabagina batangiye guhimba ko yakorewe iyicarubozo -

webrwanda
0

Kuva Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, abo mu muryango we bagerageje kweza no gusibanganya ibyaha akurikiranyweho.

Muri Nzeri 2020, ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y’ubutabera bwa mbere, umuryango we wavuze ko utemera abanyamategeko batoranyijwe n’uyu mugabo w’imyaka 66, kuko ngo babogamiye ku ruhande rw’u Rwanda, ugena abandi barindwi barimo Umunyarwanda umwe nk’abagomba kumwunganira.

Ibyatangajwe n’uyu muryango byaje kunyomozwa na Rusesabagina, aho yavuze ko ari we wihitiyemo abamwunganira kandi ko anezerewe kuba akorana nabo. Ati “Ni njye watoranyije abanyunganira kandi nishimiye kuba mbafite. Gusa umuryango wanjye ntabwo wabimenyeshejwe.”

Na nyuma y’ibi umuryango wa Rusesabagina ahanini bigizwemo uruhare n’umukobwa we Carine Kanimba wakomeje kwiruka mu bihugu by’u Burayi na Amerika bashaka uburyo ifungwa ndetse no kugezwa imbere y’ubutabera kwa Rusesabagina byaburizwamo, ndetse ngo byaba ngombwa na Leta y’u Rwanda ikaba yashyirwaho igitutu.

Carine Kanimba, yageze n’aho anenga imyitwarire y’igihugu y’u Bubiligi nk’igihugu cya kabiri cya se, aho yibazaga icyo kuba se afite ubwenegihugu bw’iki gihugu bimumariye mu gihe kidashobora kumukurikirana ngo arekurwe.

Uku guhihibikana no gupfunda imitwe kw’abagize umuryango wa Rusesabagina kwatumye umwaka ushize Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney yandikira Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina.

Ibi byose byakorwaga n’umuryango wa Rusesabagina ushaka ko Leta y’u Rwanda ishyirwaho igitutu n’amahanga ikamurekura, gusa ntibyabahiriye kuko u Rwanda rutasibye kugaragaza ko ikibazo cye kiri mu rukiko, hakwiye gutegereza umwanzuro ruzagifataho.

Badukanye ikinyoma cy’uko yakorewe iyicarubozo

Amakuru dukesha The Great Lakes Eye avuga ko mu minsi ishize abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bagiranye ikiganiro bifashishije ikoranabuhanga. Bumvikanyenye mu nkuru nshya y’uko ngo uyu mugabo uherutse kwikura mu rubanza yakorewe iyicarubozo.

Iki kiganiro kitabiriwe n’abana ba Rusesabagina barimo Carine Kanimba, Anaïse Kanimba na Trésor Rusesabagina. Cyanitabiriwe kandi n’Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Rusesabagina, Kitty Kurth, Umujyanama wa Rusesabagina, Brian Endless na Peter Robinson uri mu banyamategeko barindwi bari bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina ngo bamwunganire.

Muri iki kiganiro Brian Endless yumvikanye avuga ko mu minsi ya mbere Rusesabagina afatwa yafungiwe aho yise ’mu ibagiro’ aho ngo yumvaga amajwi y’izindi mfugwa zirimo n’abagore ziboroga.

Hejuru y’iki kinyoma Brian Endless yakomeje avuga ko Rusesabagina yari afunzwe aziritse amaboko, amaguru n’umunwa ndetse ngo ku buryo hari n’umusirikare wamukandagiye ku ijosi. Bavuze ko Rusesabagina ateremererwa gusura ndetse akaba yarabujijwe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira mu mategeko.

Ibyavugiwe muri iki kiganiro byafatwa nk’ibinyoma kuko Rusesabagina ubwo yafatwaga yasuwe n’ibinyamakuru birimo The New York Times na The East African aho afungiye kandi yavuze ko afashwe neza.

Yagize ati "Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bujyanye n’umutima."

Uretse kubivuga iby’uko afashwe neza kandi byagaragazwaga n’amashusho yafatiwe mu cyumba yari afungiyemo, aho yari yahawe igitanda, matola n’inzitiramibu n’ubwiherero bwujuje byose. Mu rukiko ntiyigeze avuga ko yigeze afungwa aziritse cyangwa afungiwe mu gisa n’ibagiro kandi nta n’ikimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.

Ikijyanye n’uko Rusesabagina yabujijwe kwihitiramo abamwunganira nacyo umuntu yacyita ikinyoma kuko iki gihe yavuze ko yahawe ubu burenganzira.

Yagize ati "Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuvuga ku bijyanye n’urubanza mbere yo kugera imbere y’urukiko."

Abakurikiranira hafi imyitwarire y’abo kwa Rusesabagina bavuga ko badukanye iki kinyoma cy’uko uyu mugabo yakorewe iyicarubozo kugira ngo bongere kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru cyasaga nk’ikimaze guceceka kuva aho yikuriye mu rubanza.

Ibi binyoma kandi ni ubundi buryo bwo kuyobya abantu ngo batita ku buhamya bw’abandi bantu 20 bareganwa barimo na Nsabimana Callixte Sankara bukomeje kuza bumushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byibasiye u Rwanda, binyuze mu mutwe wa MRCD-FLN yashinze.

Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Umuryango wa Paul Rusesabagina watangiye guhimba ibirego by'uko yakorewe iyicarubozo
Ibyavugiwe muri iki kiganiro cy'abo kwa Rusesabagina benshi bemeza ko byari bigamije kuyobya uburari no kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)