Uko byifashe ku Gisozi aho Perezida Macron ategerejwe gukorera amateka (Amafoto) -

webrwanda
0

Guhera saa Kumi n’ebyiri z’igitondo, ku Rwibutso rwa Gisozi hari abashinzwe umutekano benshi, uhereye ku muhanda wo ku Kinamba kugera ku Rwibutso.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayoboraga ibinyabiziga aho bigomba kunyura ndetse mu mihanda yindi yo muri “Quartier” zo ku Gisozi guhera saa Kumi n’imwe nabwo hagaragaraga abapolisi bacunze umutekano.

Saa Tatu z’igitondo ku Rwibutso rwa Kigali, hari abantu benshi biganjemo abakuriye imiryango y’abarokotse Jenoside, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bayobozi.

Byitezwe ko Perezida Macron aza gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi.

Nyuma y’aho ahagana saa Tanu z’amanywa, ni bwo aza kugeza ijambo ku bahateraniye no ku Isi yose muri rusange. Byitezwe ko rishobora kuba rikubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka, Komisiyo Duclert yashyizweho na Macron ubwe kugira ngo icukumbure ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yanzuye ko icyo gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda rwanditse amateka atazasibangana hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa
Ahagana saa Tatu, abantu batandukanye binjiraga ku Rwibutso rwa Kigali ari benshi
Abanyamakuru benshi mpuzamahanga bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Solina Nyirahabimana
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa
Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)